Nasekejwe n’umuyobozi wa Kongo wavuze ko ibibazo bafite byatewe n’urupfu rwa Habyarimana : Senateri Evode
Senateri Evode Uwizeyimana yatangaje ko yasekejwe n’amagambo y’Ambasaderi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo muri LONI wavuze ko ibibazo by’umutekano muke ukomeje kurangwa muri iki gihugu byatewe n’urupfu rwa Perezida Habyarimana Juvenal wayoboye u Rwanda .
Aya magambo senateri Evode yayatangarije mu kiganiro ‘Inkuru Mu makuru’ gitambuka kuri televiziyo y’u Rwanda ahanini cyibanda mu gusesengura ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Kongo.
Aho yagize ati : ” Ejo bundi naje gutangazwa n’ambasaderi wa Kongo muri LONI , sinzi niba mwaramukuriye gusa we yavuze ko ibi bibazo byose Kongo ifite byatewe n’urupfu rwa Habyarimana .”
"Bizeye intwaro bari bafite, baguze intwaro pe."
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) March 31, 2025
Senateri Evode Uwizeyimana avuga kuri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yiringiye intwaro aho gukemura ibibazo ifite. #RBAAmakuru #InkuruMuMakuruhttps://t.co/UNth4n42T7 pic.twitter.com/eWrEWpG3UK
Uyu uhagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya kongo ubwo yari mu kanama k’umutekano k’Umuryango w’abibumbye yemeje ko niba bashaka kumenya umuti urambye w’iki kibazo cy’umutekano muke bagomba kujya gushaka umuntu wishe perezida Juvenal Habyarimana akabibazwa .
Senateri Evode kandi yongeye gushimangira politiki idakwiye ya DRC , aho yatanze urugero rw’urw’uko iki gihugu cyihatiye kujya kugura intwaro nyinshi mu bihugu bikomeye birengagije ko bafite akavuyo mu gisirikare ndetse ari nabyo bituma akenshi izi ngabo zakwa ibi bikoresho bihenze ku rugamba n’umutwe wa M23 kubera kutamenya kubikoresha.
Kuri ubu imibare y’ikigo mpuzamahanga cya International Crisis Group cyemeje ko nibura mu myaka igera kuri itanu itambutse ni ukuvuga uhereye muri 2019 DRC aricyo gihugu cya mbere muri Afurika cyaguze intwaro nyinshi aho cyazishoyemo arenga Miliyari enye z’amadolari y’Amerika .