HomeOthersPolitics

NASA na Boeing Bamanuye Icyogajuru Starliner kitarimo abo cyajyanye mu isanzure mu kurinda ubuzima bwabo

Icyogajuru cy’uruganda Boeing cyitwa Starliner cyagaruwe ku Isi kitarimo Abanyamerika Butch Wilmore na Suni Williams bari barajyanye nacyo mu isanzure Mu bushakashatsi.

Mu mushinga w’ikigo cya NASA na Boeing niho icyogajuru Starliner cyoherejwe mu isanzure ku itariki 5 Kamena 2024, mu mushinga wa Boeing n’ikigo Nasa kizobereye mu bumenyi bw’ibyogajuru.

Iki cyogajuru cyahagurukiye mu gace ka Cape Canaveral muri Leta ya Floride, kigarukira kuri sitasiyo mpuzamahanga y’ibyogajuru, ISS (International Space Station) bitewe n’uko cyari gitangiye gusohora umwuka woherezaga amavuta mu gice gitanga imbaraga zikizamura mu kirere.

Umuyobozi mukuru muri iki kigo Ken Bowerxon yagize Ati” nyuzwe n’imirimo ukomeye ikipe yacu yagezeho mu isanzure Kandi Twishimiye kugaruka Kwa Starliner ku butaka”.

Mu mpera za Kanama 2024, abahanga bo muri Boeing na Nasa bafashe umwanzuro w’uko iki cyogajuru kigaruka ku Isi, ariko kigasiga Butch na Suni kuri ISS mu rwego rwo kwirinda ko cyakora impanuka bakirimo.

Mu rugendo rwo kugaruka ku Isi, iki cyogajuru cyakoresheje amasaha atandatu, ndetse ubuyobozi bwo muri ibi bigo byombi bwemeza ko cyaguye neza muri New Mexico mu rukerera rwo kuri uyu wa 7 Nzeri 2024, cyifashishije imitaka yacyo.

Umuyobozi wa ISS, Dana Weigel, yatangaje ko aba Banyamerika icyogajuru cyasize mu isanzure bameze neza, cyane ko atari ubwa mbere bamazeyo igihe kinini. Ngo icyo bari gukora ni ukugira imyitwarire yatuma bakomeza kugira ubuzima bwiza.

Ubuyobozi bwa Nasa kandi bwemeje ko Butch na Suni bavugana bihoraho n’imiryango yabo. Biteganyijwe ko bazagarurwa n’icyogajuru cya SpaceX cyitwa Crew Dragon muri Gashyantare 2025 Aho biteguwe kwakirwa nk’abagize uruhare rukomeye mu bushakashatsi bw’ibi bigo.

Suni na Williams bameze neza mu isanzure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *