FootballHomeSports

Nanjye nta mwanya uhagije nzabona wo gutegura Manchester united : Ruben Amorim

Ruben Amorim usanzwe Ari umutoza w’ikipe ya Manchester United yavuze ko nawe ubwe adahamya ko azabona umwanya uhagije wo gutegura iyi kipe, mu gihe akomeje kumva abinubira ko ikipe atoza idakunze gutanga umwanya uhagije wo kwigaragaza ku bakinnyi

Nyuma yo kwitwara neza batsinda imikino ibiri ya shampiyona mbere yo kujya mu kiruko mpuzamahanga. Ibyishimo by’ikipe ya Manchester United byaraye bishyizweho akadomo kuri uyu wa kabiri ubwo batsindwaga igitego kimwe kitishyurwa n’ikipe ya Nottingham forest, ibintu yafashijwemo n’uwahoze akinira iyi kipe umunya-Suwede Anthony Elanga.

Mu cyasaga nko kwihagraraho ku cyemezo iyi kipe yafashe cyo gutandukana na Elanga mu mpeshyi ya 2023, umutoza Ruben Amorim yumvikanishije ko ikipe itakagombye kuba yihanganira uwo ari we wese ngo imurindire agere mu bihe bye byiza haba umukinnyi cyangwa umutoza.

“Ibi turabivuga tuvuga ku bakinnyi banyuze hano ntibitware neza, gusa bakaba bari kwitwara neza ahandi, Kandi mpamya ko ntawavuga ko batabonye umwanya uhagije hano,” ibi Amorim yavuze ubwo yageragezaga gusubiza amwe mu magambo amaze iminsi avugwa ku bakinnyi Marcus Rashford na Anthony Elanga, bakomeje kwitwara neza aho berekeje nyuma yo kuva i Manchester byarabacanze.

“Muri Manchester United ntibigusaba kubona umwanya. Nanjye nta mwanya nzabona. Uba ugomba gufatirana igihe hakiri kare.

“Bose bahoze hano kandi ndabizi neza ko hano icyugazi kiba ari cyinshi. Rimwe na rimwe nta mwanya uba uhari gusa nanone umwanya uba ugomba kuboneka ku bana bato nkaba. Kubera ibyo rero, bisaba kuba ufite irerero rikomeye. Mu gihe ibyo tutabikoze mpamya ko ntacyo tuzafasha aba bana bacu. Bagize amahirwe yabo gusa nanone igihe ukinira Manchester united igihunga kiba ari cyinshi.”

Mu gihe Elanga yarimo yigaragaza mu ikipe ya Nottingham forest, ikipe ya Manchester United yo, yariho ikinisha Alejandro Garnacho nawe utorohewe n’abafana b’iyi kipe muri iyi minsi.

Ubwo yabazwaga ikitagenda neza ku mikinire y’umunya-Arijantina Garnacho, umutoza Amorim yagize ati:

“Ari kugerageza gukora neza buri kimwe, ku bwanjye mbona ari kubikora neza gusa ntawakwibagirwa ko hari igihe ibintu byose ubikora neza ariko wagera igihe cyo gutanga imbuto ibintu bikamera nabi.

“kuri njye icyo ndeba ni igihe ibyo musaba aba abyubahiriza haba mu kugarira cyangwa se mu gusatira, ku bwanjye mbona ntako aba atagize.

“Nkeka ko aba akora neza ngo ageze kure iyi kipe ndetse nawe atiyibagiwe, yego hari ubwo afata ibyemezo bidakwiye gusa ndahamya ko nta mukinnyi nanenga ku mukino w’uyu munsi.”

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *