Namenye Patrick yamaze kuva mu nshingano byeruye yakoraga muri Rayon Sports
Namenye Patrick wari umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports yamaze guhagarika gukora byeruye izi nshingano nyuma yuko yari yaramaze gusezera kuri izi nshingano yakoraga muri iyi kipe ariko agakomeze gukora mu gihe yari ategereje uwagomba kumusimbura .
Namenye Patrick yari amaze igihe kinini akora izi nshingano bijyanye nuko iyi kipe itari yakabonye ugomba kuzamusimbura nyuma y’ubwegure bwe yatanze mu ntangiro za Nzeri 2024 mu buryo busa nk’aho ari ubw’ikubagaho kuko uwagombaga kumusimbura yagombaga kwemezwa biciye mu matora rusange ya komite nyobozi .
Uyu wahoze ari umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports yamenyesheje ubuyobozi bwa Rayon sports ndetse n’abakunzi bayo ko yasezeye nyuma y’imyaka ibiri yari amaze akora nk’umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports .
Namenye Patrick wavugwagaho kuba yaba yariboneye akandi kazi icyo gihe ntiyahise areka burundu gusohoza izi nshingano nubwo yari yatangaje ko yari yeguye ko icyo gihe nkuko tubikesha bamwe mu bantu bafi baba umunsi ku munsi muri Rayon sport .
Aba rero bemeza ko yahise asabwa gukomeza gukora kugirango afashe iyi kipe yasaga nk’iri mu kimeze nk’ihiriri na kavuyo ko gushyiraho komite nyobozi nshya yagomba gusimbura iy’uwitwa Uwayezu Jean Fidelle wari ucyuye igihe .
Amakuru agera kuri Daily Box yemeza ko ku munsi wejo ku wa Gatatu tariki 11 Ukuboza 2024, ari bwo Namenye Patrick yashyize akadomo kuri izi nshingano, nyuma y’ihererekanya ububasha ryari rimaze kuba hagari ye na Liliane Uwimpuhwe uherutse gutorerwa gukora izi nshingano .
Biteganijwe ko iki gikorwa kigomba kuzahita gikurikirwa n’Inama igomba kuzahuza Komite Nyobozi y’iyi kipe ya Rayon Sports iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, ari na yo izagaragarizwamo ishusho y’uko iyi kipe isizwe.
Ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda n’amanota 30, mu gihe m APR FC yaraye inyagiye Kiyovu Sports ibitego 3-0 iri aho umwanzi ari kwicinya icyara, iri ku mwanya wa kane n’amanota 22 gusa ariko yo ikaba igifite umukino w’ikirarane .
Izindi nkuru wasoma
- Lubero : Imirwano ya FARDC na M23 ikomeje gusiga abaturage iheruheru!
- Nigeria : Uwari warakatiwe urwo gupfa kubera kwiba inkoko yababariwe
- Imvune ikomeye ya Donnarumma yagiriye ku mukino wa Monaco yahahamuye abatari bake
- Dore Urutonde rw’ibitaramo 9 wa kwitabira muri izi mpera ni ntangiro z’u mwaka
- CHAN Q 2024 : Emery Bayisenge ntiyegeze ajyana n’abandi muri Sudan