Ikipe ya Liverpool isanzwe ikina mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza, yatangaje ko izatandukana n’umukinnyi Trent Alexander Arnold ubwo amasezerano ye azaba ageze ku musozo mu mpeshyi.
Ni inkuru imaze iminsi ibica bigacika ndetse bikaba bivugwa cyane ko, uyu musore ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza Ari gukora ibishoboka byose ngo arebe niba yakwerekeza mu ikipe ya Real Madrid nk’umukinnyi wigenga.
Aganira n’itangazamakuru myugariro Trent Alexander Arnold yasezeye agira ati:
” Nkeka ko nta kintu na kimwe nari mfite ntatanze ngo ikipe nkiniye imyaka 20, itere imbere, gusa kubw’impamvu zitandukanye nsanze igihe cyo kugenda ari iki ngiki ngo ngere n’ahandi ndebe uko byifashe, nakinnye hano imyaka 20,kandi nishimira byimazeyo ibyo nge nabagenzi banjye twagejeje kuri iyi kipe.”
Alexander Arnold yakiniye ikipe ya Liverpool umukino wa mbere muri 2016, ndetse kuva ubwo akaba amaze kugaragara inshuro zigera kuri 350 mu kibuga.
Ubwo azaba asezeye ku kibuga Anfield, ntazagenda amara masa dore ko azaba abarwaho ibikombe 2 bya shampiyona kimwe cya FA cup, kimwe cya (UEFA champions league),kimwe cya (UEFA super cup) ndetse n’igikombe cy’isi cy’amakipe mato.
Uyu musore w’imyaka 26,akaba yari amaze igihe akurikiranwa n’ikipe ya Real Madrid, kugeza n’ubwo iyi kipe yamwifuje cyane mu isoko rya Mutarama ahanini byaterwaga n’imvune itunguranye y’igihe kirekire kuri Dani Carvajal.
Biteganyijwe ko mu gihe uyu musore yagenda nk’umukinnyi wigenga, byazamufata igihe ngo yiyandikishe mu ikipe ya Real Madrid, impamvu yahita iba nyamukuru mu kumubuza kwitabira imikino y’igikombe cy’isi cyivuguruye ku makipe mato.
Nubwo ikipe ya Real Madrid ivuga ko uyu yamwifuje kare ndetse ikaba iteganya kumugura mu isoko ry’igihe gito rya FIFA ryashyiriweho amakipe azitabira igikombe cy’isi, ibyo bizahita bisobanura ko Trent Alexander yibagirwa imishahara ye y’ukwezi kwa Kamena ndetse bigahita biguranwa kugurwa ku ikipe ya Liverpool.
Nyuma y’iyemezwa ry’aya makuru ikipe ya Liverpool yahise itangaza ko idateganya kujya ku isoko ishaka umusimbura wa Trent, ahubwo ifitiye icyizere myugariro Conor Bradley, wazamuwe avuye mu makipe y’abato.