HomePolitics

Muyaya yemeje ko DRC igomba gukora isuzuma ryimbitse mbere yo kuganira na M23

Minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo . Patrick Muyaya yatangaje ko Kongo igomba gukora igenzura ndetse n’ubushishozi bwimbitse mbere yuko ijya gushyira mu bikorwa icyifuzo cya Perezida Joao Laurenco usanzwe ari umuhuza mu nzira ya Luanda cyo kujya ku meza y’ibiganiro na M23 .

Ku munsi wejo tariki ya 11 Werurwe nibwo hasohotse itangazo riturutse mu biro by’umuhuza mu biganiro bya Luanda Perezida Joao Laurenco akaba na perezida wa Angola ryashimangiraga ko impande zombi [ M23 na DRC ] zemeye kuganira ku buryo bwo guhagarika ikibazo cy’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bw’iki gihugu .

Avuga kuri iri tangazo , Muyaya yabanje kwibutsa ko Perezida Joao afite inshingano zo kuba umuhuza mu nzira y’ibiganiro bya Luanda nkuko umwanzuro nimero 2773 w’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi ubigena ndetse ko na Perezida Felix Tshisekedi yagejejweho ubutumire bwo kuzitabira ibiganiro bigomba kuzamuhuza n’umutwe wa M23 ku meza y’ibiganiro .

Kurundi ruhande ariko , Muyaya uvugira leta ya Kinshasa yatangaje ko hagikenewe igihe cyo gusesengura neza ingaruka z’iki gikorwa kuri Kongo ndetse ko hagikenewe andi makuru menshi kugirango bitabire ibi biganiro .

Aho yagize ati : ” Tugomba gutegereza mu gihe kiri mbere hagakusanwa amakuru y’ingenzi kugirango tumenye impamvu n’inyungu Kongo n’abaturage bacu bazavanamo .” Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Yabiso news .

Impuguke mu bya politiki yo mu karere zemeza ko aya magambo ya Muyaya yerekana ko nubwo Leta ya Luanda yabitangaje , DRC ikomeje kugira amakenga ndetse nta nubwo bwaba bibaye inshuro ya mbere abategetsi ba Kinshasa bemera ibintu bakaza kwisubira .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *