Muvandimwe JMV wa Mukura VS yatangije amarerero y’abana umusanzu kuri siporo Nyarwanda

Umukinnyi w’ibumoso wa Mukura VS Muvandimwe Jean Marie Vianney yiyemeje no gutanga umusanzu we mu kubaka Siporo Nyarwanda abinyujije mu gushinga amarerero ya siporo (karate n’umupira w’amaguru).
Uyu myugariro wakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda nka Gicumbi FC, Police FC na Rayon Sports, kuri ubu akaba ari ku barizwa mu ikipe ya Mukura VS yafunguye amarerero abiri harimo iryitwa “MU12 Little Warriors Karate Academy” ryigisha umukino wa Karete ndetse na “Muvandimwe12 FA” ryigisha guconga ruhago akaba ari amarerero yose yitezweho kuzamura impano nyishi muri iyi mikino yombi.
Muvandimwe Jean Marie Vianney agaruka ku mpamvu nyamukuru yatumye ashinga aya marerero avuga ko ari umuntu ukunda siporo kandi akaba asanzwe afite ubumenyi muri iyi mikino, yongeraho kandi ko nawe akiri muto yafashishwe nabandi bityo nawe yumva ko ari inshingano gufasha abandi bakiri bato dore ko biri mu bibura muri siporo Nyarwanda (gutegura haherewe mu bato).
Aya marerero yombi yafunguwe ku mugaragaro Ku Cyumweru tariki ya 17 Ugushyingo 2024 ndetse iki gikorwa kitabiriwe n’abana, ababyeyi babo ndetse n’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Karate, Kamuzinzi Christian wanatanze ibihembo ku bana batsinze ibizamini aho bahawe impamyabumenyi n’imikandara.
Aya marerero yombi yari amaze amezi umunani akora gusa ataramurikwa ku mugaragaro , akaba afite abana bari mu bigero bitandukanye kuva ku myaka 4 kugera ku myaka 12 y’amavuko ndetse nabari munsi y’imyaka 16 mu mupira w’amaguru, akaba aherereye mu Mudugudu wa Nyamirembe ahazwi nka “Nyabyondo”, Akagari ka Rutonde Umurenge wa Shyorongi Akarere ka Rulindo Intara y’Amajyaruguru.
Uyu musore ntago ari ibi bikorwa bya siporo agaragaramo gusa kuko afite na Gym yitwa “MU12 Fitness Gym” iherereye i Shyorongi ahazwi nka Nyabyondo aho afasha abantu batandukanye gukora siporo.