
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Djihad Bizimana ndetse n’umutoza Torsten Frank Spittler bakomoje ku buryo biteguye umukino w’ikipe y’igihugu ya Benin uteganyijwe tariki ya 11 Ukwakira 2024 mu gihugu cya Ivory Coast.
Uyu ni umukino w’umunsi wa kabiri wo gushaka tike y’imikino y’anyuma y’igikombe cya Africa ubanza akaba unasobanuye kinini kukuba u Rwanda rwajya mu gikombe cya Africa dore ko ruwutsinze rwagira amanota atanu.
Mu magambo asobanura umukino wa Benin umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” Torsten Frank Spittler yagize Ati “turiteguye , dukeneye gukora ibyiza kurenza ibyo twakoze mu bihe bishize, ikipe ntamvune nimwe ifite. Benin ni ikipe nziza, ifite umutoza mwiza izaduha akazi ariko tuzahangana nabyo.”
ku ruhande rw’abakinnyi, kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Bizimana Djihad agaragaza ko imikino y’igikombe cy’Isi itandukanye niyi gikombe cya Africa ku buryo abona uyu mukino utazaborohera.
Yagize Ati “guhatanira Kujya mu gikombe cy’isi n’icya Africa biratandukanye cyane,uyu mukino ntiworoshye ariko turabizi neza ko Kugirango tujye muri CAN tugomba kubanza gukura itsinzi kuri Benin , turi teguye rero Kandi tuzitanga bishoboka byose.”
Benin ni imwe mu makipe akunze kugora cyane ikipe y’igihugu y’u Rwanda dore ko n’umukino uherutse ku bahuza , ikipe y’igihugu ya Benin yanyabitse I y’Urwanda igitego kimwe ku busa(1-0) hari mu mikino yo gushaka tike y’imikino y’anyuma y’igikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abanyamerika, Canada ndetse na Mexico.
Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024 ku isaha ya saa kumi n’ebyeri z’umugoroba ukazabera kuri Félix Houphouët Boigny i Abidjan, Côte d’Ivoire.
Mu gihe uwo kwishyura uzaba tariki ya 15 Ukwakira 2024 ukabera kuri sitade Amahoro ndetse amatike y’awo akaba yarashyizwe hanze n’ishyirahamwe ry’aruhago mu Rwanda “FERWAFA.”