HomePolitics

Musonera wari ugiye kuba Umudepite ubu ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakatiwe gufungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rwafashe icyemezo cyo  icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 , uwitwa Musonera Germain ukekwaho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi nyuma yuko ajuririye icyemezo yari yafatiwe mbere .

Uyu Musonera Germain wiyamamarizaga kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu matora y’umukuru w’igihugu n’aya abadepite yabaye muri Nyakanga uyu mwaka ndetse akaba yari ku rutonde rw’abakandida depite b’umuryango wa RPF inkotanyi aregwa ibyaha bya Jenoside byakorewe mu cyahoze ari Komini Nyabikenke, ubu ni mu Murenge wa Kiyumva mu Karere ka Muhanga.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye, rwemeje ko icyemezo cy’urw’Ibanze rwa Kiyumba gifite ishingiro, ku bw’impamvu zatanzwe n’Ubushinjacyaha zigize impamvu zikomeye, rwemeza ko akomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Musonera ukomoka mu cyahoze ari Komini Nyabikenke muri Gitarama yari umuyobozi mu biro bya Ministri w’intebe.Umushinjacyaha yavuze ko Musonera yari umukuru w’urubyiruko muri Komini ya Nyabikenke, ko yagize uruhare mu rupfu rwa Kayihura Jean marie Vianney wari ugeze aha i Nyabikenke ahunga ubwicanyi bwacaga ibintu mu mujyi wa Kigali aho yakoreraga.

Bunongeraho ko ubwo Kayihura yinjiraga mu kabari ka Musonera i Nyabikenke yamuhururije “avuga ngo atewe n’inzoka”, ijambo ritesha agaciro ryitwaga Abatutsi muri jenoside.Umushinjacyaha yavuze ko hahise haza igitero cyishe Kayihura nyuma yo kumucuza ibyo yari afite byose.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Musonera yateshutse ku nshingano zo gutabara uwahungaga kandi yari afite imbunda, akaba yari n’umuyobozi muri Komini ya Nyabikenke .

Muri Nyakanga (7) 1994, Musonera ngo yarafashwe akekwaho jenoside ariko arekurwa nyuma y’icyumweru kimwe habuze ibimenyetso.Yaje kongera gutabwa muri yombi akurikiranyweho gutunga imbunda no kujya kuri bariyeri ariko nabwo aza kurekurwa nyuma y’iminsi 304 nta cyaha kimuhamye , nk’uko abivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *