Mushikiwabo yashimiye ibihugu bigize OIF uruhare bigira mu iterambere ry’umugore
Ku munsi wa kabiri w’Inama ya 19 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango wa Francophonie, abakuru b’ibihugu bayitabiriye bahuriye muri Le Grand Palais mu Bufaransa .
Aba bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bari kuganira ku nsanganyamatsiko yayo iganisha ku guhanga udushya no gutangira imishinga hifashishijwe Igifaransa.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, yasangije abakuru b’ibihugu bigize OIF ibimaze kugerwaho kuva mu 2019.
Yagaragaje ko Francophonie yashyigikiye abagore no kubafasha guhanga imirimo ibafasha kwiteza imbere ndetse binyuze mu Kigega “La Francophonie avec elle” abagore basaga ibihumbi 57 bafashijwe kwihangira imirimo.
Uyu muhango watangijwe ku mugaragaro ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 04 Ukwakira 2024, kuri Champs-Élysées, mu rwego rwo guha icyubahiro abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, ndetse n’abandi banyacyubahiro bitabiriye inama ya 19 ya Francophonie.
Ndetse icyo gihe mu ijambo ry’ikaze ,Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko Igifaransa ari Ururimi rwakomeje kwaguka no kwakira amagambo mashya avuye mu yindi mico atanga urugero rw’inshinga ‘techniquer’ yaturutse ku mvugo gutekinika ikoreshwa mu Rwanda.
Perezida Macron yibukije ko Igifaransa gifasha guhahirana no gukorana ubucuruzi ndetse no gutangiza imishinga cyangwa guhanga udushya.Yashimangiye ko uru rurimi rwifashishwa mu gutanga ubumenyi no kwigisha, bityo ko rugomba kwigishwa hamwe n’izindi ndimi.
Iyi nama ya Francophonie izamara iminsi ibiri iri kubera mu mujyi wa Villers-Cotterêts uherereye mu bilometero 70 uvuye mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris.Iteranye ku nsanganyamatsiko igira iti, ’Gukora, guhanga ibishya no gukora ubucuruzi mu Gifaransa’, bikaba biteganyijwe ko mu biganirwaho harimo ku guhanga imirimo ifasha urubyiruko kuva mu bushomeri.
Muri iyo nama kandi biteganyijwe hazakirwamo abanyamuryango bashya basabye kwinjira muri uwo muryango barimo Igihugu cya Ghana cyasabye kuba umunyamuryango cyari ari indorerezi, mu gihe igihugu cya Angola cyo cyasabye kwinjiramo nk’indorerezi.
Biteganywa kandi ko inama izasoza hemejwe amasezerano yitiriwe Villers-Cotterêts azakomeza kuyobora imikoranire y’ibihugu bihurira muri OIF.
Iyi nama yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma barenga 100, aho bishimira intsinzi y’ururimi rw’Igifaransa mu ruhando mpuzamahanga, ishyirwaho ry’umunsi mpuzamahanga wahariwe urwo rurimi tariki ya 20 Werurwe n’ibindi byiza uru rurimi rugeza ku batuye Isi.
Muryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF washingiwe i Niamey muri Niger muri Werurwe 1970, ihuza ibihugu bikoresha Igifaransa. Intego zawo nyamukuru ni uguteza imbere uburinganire, ubwuzuzanye n’ubufatanye. U Rwanda rukaba rwarabaye umunyamuryango wayo guhera mu 1970.