Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yahawe ubwepiskopi
Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yahawe ubwepisikopi bumugira umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare akaba asimbuye Mgr Philippe Rukamba.
Kuri uyu wa gatandatu ,Imbaga y’Abakirisitu Gatolika, baturutse hirya no hino muri Paruwasi 26 zigize Diyosezi ya Butare bitabiriye Misa yo gutanga Ubwepiskopi kuri Musenyeri Ntagungira Jean Bosco.
Uyu muhango w’Itangwa ry’ubwepiskopi wabereye kuri Katederali ya Butare wabimburiwe n’umutambagiro w’abapadiri n’ igitambo cya Misa cyabanjirije umuhango wo gutanga ubwepiskopi kuri Mgr Jean Bosco Ntagungira ukaba wayobowe na Karidinali Antoine Kambanda ,
Abanyacyubahiro bandi barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude n’abandi bayobozi mu nzego zinyuranyenabo bari kuri Katederali ya Butare ahaberaga uyu muhango w’itangwa ry’Ubwepiskopi kuri Musenyeri Ntagungira Jean Bosco, uherutse guhabwa inshingano zo kuba Umushumba wa Diyosezi ya Butare.
Tariki ya 12 /Nyakanga nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis, yatoreye Padiri Jean Bosco Ntagungira kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, asimbuye Musenyeri Rukamba Filipo.
Padiri Ntagungira yari asanzwe ari Padiri Mukuru wa Paruwasi Regina Pacis i Remera. Itangazo rimushyira mu nshingano nshya rikaba ryasohotse kuri uyu wa Mbere, tariki 12 Kanama 2024.Ni nyuma y’uko hari hashize iminsi Musenyeri Rukamba Filipo yeguye ku nshingano zo kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare.
Padiri Ntagungira yavukiye I Kigali ku wa 3 Mata 1963, akaba yarize amashuri abanza muri Kigali na Ruhengeri hagati y’umwaka wa 1971 na 1978.
Yize ayisumbuye mu Iseminari Ntoya y’Arikidiyosezi ya Kigali hagati y’umwaka wa 1978 na 1985, maze akomereza amasomo ye mu Iseminari Nkuru ya Rutongo.
Hagati y’umwaka wa 1986 na 1993, Padiri Ntagungira yize amasomo ya Filozofiya n’Iyobokamana mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, ahabwa ubupadiri ku ya 1 Kanama 1993.
Padiri Ntagungira yabaye Umuyobozi ushinzwe Amasomo mu Iseminari Nto ya Ndera mu 1993-1994.
Mu 1994-2001, yagiye gukomeza amasomo i Roma mu Butaliyani aho yakuye Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Mategeko ya Kiliziya.
Mu 2001-2002, yabaye Umunyamabanga wa Arikidiyosezi ya Kigali, anayobora Komisiyo ishinzwe Iyogezabutumwa n’Umubano n’andi madini.
Kuva mu 2002 kugera 2019, yabaye Umuyobozi wa Seminari Nto ya Ndera ari na ho yavuye ajya kuyobora Paruwasi ya Regina Pacis.
Yabanje kuba Umuyobozi ushinzwe Amasomo mu Iseminari Ntoya ya Ndera ndetse akora imirimo inyuranye mu Iseminari Nkuru ya Rutongo, iya Kabgayi n’iya Nyakibanda.
Musenyeri Rukamba Filipo asimbuye yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru afite imyaka 76.
Yahawe ubupadiri ku wa 2 Kamena 1974, akaba yaratorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Butare na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, ku wa 18 Mutarama 1997.
Yahawe Ubwepiskopi na Musenyeri Yozefu Sibomana wari umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, ku wa 12 Mata 1997.