Musengamana Beata wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yahawe ibirimo inzu nshya

Kuri uyu wa gatanu Musengamana Beata wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yahawe inzu nshya yubakiwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Kamonyi .

Mu byishimo byinshi Musengamana Beata ashimira Umukuru w’Igihugu ku bw’imiyoborere myiza ndetse n’ibyo amaze kugezaho abanyarwanda muri rusange uhereye nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 .

Musengamana anavuga ko uretse inzu, avuga ko agiye guhabwa n’inka, ndetse ubu abana be bishyurirwa amafaranga y’ishuri n’ibikoresho.

indirimbo yitwa ‘Azabatsinda Kagame’ Ni indirimbo yakoreshejwe cyane ibikorwa byo kwiyamamaza by’umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame, mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2024 .

Ni indirimbo yabanje gusohoka mu mashusho afatishije telefoni agaragaramo abiganjemo abagore bafite amasuka n’ibitiyo bacinya akadiho mu muhanda, mbere y’iminsi micye ngo hatangire gahunda yo kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Iyo ndirimbo igisohoka, yakiriwe neza n’imbaga y’Abanyarwanda, abenshi bakemeza ko bayikundiye ubutumwa buyikubiyemo bunyura amatwi ya benshi, aho umuhanzi yagaragaje ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ruyobowe na Paul Kagame.

Mu kwezi kwa karindwi Musengimana Beatha wakoze iyi indirimbo yatangaje ko yakabije inzozi ze zo kuririmbira imbere ya Perezida Kagame ndetse bikarangira anabashije kumuramutsa ni nyuma y’uko ahuye na Perezida Kagame, ku nshuro ye ya mbere akanamukora mu biganza .

Musengamana Béatha, umubyeyi w’imyaka 38 wo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, wubatse akaba afite abana batatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *