Musanze : Umugore yishe umugabo we ahita nawe yimanika mu mugozi

Umugore w’imyaka 37 wo mu karere ka Musanze biracyekwa ko yaba yivuganye umugabo we witwa Innocent Hagenimana amukubise ifuni yarangiza nawe agahita yiyahura .

Francoise Umutoni w’imyaka 37 yasize akababaro kuje imiborogo no gushidikanya mu mudugudu wa Gacondo , Akagari ka Rubindi , umurenge wa Gataraga mu karere ka Musanze ubwo yishyiraga mu mugozi hanyuma abaje gutabara bagasanga umugabo we yapfuye .

Mu ijoro ryo ku wa 17 Mata 2025 rishyira kuri uyu wa gatanu , nibwo bikekwa ko uyu mugore yiyiciye uwari umugabo we mu nzu amukubise ifuni mu mutwe ndetse bamwe mu baturanyi be bemeza ko uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane .

Bamwe mu baganirije itangazamakuru banahamije ko bumvise abana barira kandi badaceceka bahamagara telefone ya Hagenimana bakumva iri gusonera mu nzu hanyuma nabo niko guhitamo kwica urugi bakinjira mu nzu bagasanga uyu mugore amanitse mu mugozi yambaye isutiye n’agakabutura ndetse n’umugabo we bapfuye .

Aya makuru yuko Umutoni Francoise yaba yivuganye umufasha we yanemejwe na Nsengimana Claudien usanzwe ari Umuyobozi w’akarere ka Musanze .

Aho yagize ati : “Ni byo koko amakuru yo kuba Umutoni yishe umugabo nawe yarangiza akimanika ni yo. Twasanze bose bapfuye ariko umugore yimanitse, gusa turacyakurikirana icyaba cyateye uru rupfu niba koko umwe yarishe undi yarangiza akimanika cyangwa niba hari undi waba yakoze ibyo.” nkuko yabitangarije Imvaho nshya .

Aba babyeyi bitabye imana basize abana babiri aho umwe yari afite imyaka 3 naho undi afite 6.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *