EntertainmentHome

Musanze : Polisi yatanze umucyo ku makuru yo gukubitwa kwa Moses Turahirwa kwavuzwe

Polisi y’u Rwanda yakuyeho urujijo ku makuru yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umunyamideli Moses Turahirwa yaba yaratatswe n’abagizi ba nabi ubwo yari mu karere ka Musanze bakamukomeretsa ndetse bakica n’imbwa ye.

Aya makuru yakomeje gutizwa umurindi n’ubutumwa uyu munyamideli yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze aho yavugaga ko abamuteye bishe imbwa ye , bamutera icyuma ndetse bamusiga ari intere.

Kurundi ruhande , Polisi y’u Rwanda yahakanye aya makuru gusa yemeza ko habaye icy’imeze nk’amakimbirane hagati y’abaturage ashobora kuba yaragiriyemo ikibazo gusa ko atari we warugambiriwe kugabwaho igitero .

Ubwo yavugaga kuri iki kibazo , umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko habaye ugushyamirana hagati y’abaturage batuye mu mudugudu wa Gatovu , umurenge wa Gatagara muri aka akarere .

SP Mwiseneza yanahakanye amakuru yavugaga ko Moses akubitwa cyangwa ngo akomeretswe gusa yemeza ko imbwa ye yiciwe muri iyi mirwano yari ishyamiranishije aba bantu bashakaga kwiba amatungo .

Polisi kandi ikomeza ikangurira abaturage kwirinda kwishora mu byaha ahubwo ko bagomba kwitabaza inzego zitandukanye z’ubuyobozi bakabafasha kubikemura .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *