Musanze : Ba Offisiye bagera kuri 45 bashyize akadomo ku mahugurwa ku mikorere ya kinyamwuga n’ubuyobozi
Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, ryasoje amahugurwa y’abapolisi ku rwego rwa ba ofisiye bato, agamije kongerera ubumenyi mu bijyanye n’imikorere ya kinyamwuga no kuyobora.
Aya mahugurwa y’abagera kuri 45, yitabiriwe n’abapolisi bo mu bihugu bitandukanye, barimo 15 bakomoka muri Sudani y’Epfo, 21 bo muri Polisi y’u Rwanda, n’abahagarariye ibindi bigo by’umutekano birimo NISS, RIB na RCS.
Umuhango wo gusoza aya mahugurwa wabaye ku itariki ya 12 Mutarama 2025, aho Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ibikorwa, Vincent Sano, yashimangiye ko kubaka ubushobozi mu rwego rwa Polisi ari urufunguzo rwo guhangana n’ibibazo by’umutekano muke byugarije isi muri iki gihe.
Sano yanashimangiye ko amahugurwa nk’aya ari ingenzi ku rwego rw’igihugu, akarere ndetse n’umutekano w’isi muri rusange.
Aho yagize ati : “Aya mahugurwa agamije kongerera abayitabira ubumenyi bujyanye no gutekereza, gutegura no gukora akazi ko gucunga umutekano mu buryo burenze ubusanzwe bukoreshwa kandi bujyanye n’igihe. Hari icyizere ko ubumenyi n’ubushobozi muyungukiyemo bikubiye hamwe n’imyitwarire myiza n’ishyaka byabaranze bizabafasha gukora neza akazi aho muzaba mwoherejwe gukorera no kurushaho gutanga umusaruro.”
Sano kandi yashimye ubuyobozi bw’ishuri n’abarimu, anashimira abitabiriye amahugurwa ku buryo bwiza bikomeje gukorwa. Yabibukije ko intego z’amahugurwa ari ukuzamura ubushobozi no kongera imbaraga mu kazi k’ubuyobozi n’umutekano.
Abapolisi barangije ayo mahugurwa basabwe gukomeza kurangwa n’ishyaka, imyitwarire myiza ndetse no gushyira mu bikorwa ibyo bize mu rwego rwo kuzamura umusaruro mu kazi kabo. Sano yizeje ko ubumenyi n’ubushobozi bungutse buzabafasha mu bikorwa byo gucunga umutekano ndetse no gutanga umusaruro mu gace bazaba bakoreramo.
Aya mahugurwa, abaye ku nshuro ya 15, ni intambwe ikomeye mu kongera ubushobozi bwa Polisi y’u Rwanda no gukomeza gushyira mu bikorwa politiki y’umutekano ishingiye ku bumenyi no ku kinyamwuga.