FootballHomeSports

Musa Esenu yahishuye uko urugendo rwe muri Rayon Sports rwagenze

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Uganda witwa Musa Esenu wigeze gukinira ikipe ya Rayon sports yatangaje ko urugendo rwe muri iyi kipe rwaranze n’amahirwe kuko yajyaga atsinda ibitego by’ingenzi byakunze gutanga amanota kuri Rayon Sports .

Mu kiganiro cyirambuye uyu musore yagiranye n’ikinyamakuru cya BB Kigali , uyu rutahizamu w’umugande yatangaje ko yagiriye ibihe byiza muri iyi kipe birimo kwegukana ibikombe bikomeye ndetse no gutsinda ibitego byinshi .

Izindi nkuru wasoma

Aho yagize ati : ” Byari igihe cy’amahirwe n’ibyishimo kuba nari umukinnyi wa Rayon Sports kubera ko twageze kuri byinshi birimo kwegukana igikombe cy’amahoro ndetse no gutsinda ibitego byinshi byafashije ikipe yacu kwegukana igikombe . “

Mu kwezi kwa Mutarama mu mwaka wa 2024 , ikipe ya Rayon sports yatangaje ko yatandukanye n’uyu rutahizamu wayo kubera ko impande zombi zananiranwe kumvikana ku masezerano mashya .

Magingo aya , uyu musore yaguzwe n’ikipe ya Vision Fc mu iri soko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ndetse basinyana amasezerano yo kuzayikinira mu mikino isigaye ya shampiyona y’u Rwanda .

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *