Muri Guinea abantu benshi bapfiriye mu mubyigano watejwe n’umukino w’umupira w’amaguru
Guverinoma ya Guinea, iratangaza ko byibuze abantu 56, ari bo bamaze kubarurwa ko bitabye Imana bitewe n’umubyigano waturutse ku burakari bw’abafana bwatewe n’ibyemezo by’umusifuzi mu mukino waberaga mu mujyi wa Nzérékoré.
Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru BBC, biravugwa ko izi mvururu zaturutse ku cyemezo umusifuzi wo hagati yafashe ubwo yahanishaga amakarita atukura abakinnyi babiri b’ikipe ya Labé, yari yasuye ndetse atanga na penaliti itavuzweho rumwe.
Amaperereza arakomeje ngo hamenyekane icyateye izi mvururu ndetse mu ijambo minisitiri w’intebe wa Guinea, Oury Bah, yavugiye kuri televiziyo y’igihugu yavuze ko,”Ari akaga gakomeye ndetse n’isanganya ryagwiririye igihugu cyabo, yaboneyeho yihanganisha imiryango yabuze abayo”.
Umuganga utashatse ko izina rye rimenyekana yabwiye (AFP), ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ko mu bitaro harimo imibiri myinshi utapfa kurebesha amaso ngo uyiheze, yongeraho ko imyinshi irambaraye mu makoridori y’ibitaro ndetse ko ububiko bw’imibiri(Mortuary) bwamaze kuzura.
Ibinyamakuru byinshi byo mu gihugu cya Guinea, byemeza ko polisi yakoresheje ibyuka biryana ibisuka mu bafana b’ikipe ya Labé bari bariye karungu dore ko boherezaga amabuye menshi mu kibuga.
“Ubundi byatangiriye ku cyemezo cy’umusifuzi maze abafana babona gutangira kwisuganya”,umutangabuhamya yabwiye (AFP).
Mu mashusho yagaraye ku mbuga nkoranyambaga hagaragaramo abafana benshi bashaka kurira inkuta, hanze y’ikibuga, ndetse n’imibiri myinshi y’abantu baryamye hasi.Abenshi mu bari baryamye hasi bigaragara ko ari abana bato badafite ingufu.
Uyu mukino wabaye ku Cyumweru wari mu rwego rwa gicuti aho hishimirwaga intsinzi y’ubutegetsi bwa Perezida Mamady Doumbouya wagiye ku butegetsi muri Nzeli 2021 nyuma yo guhirika abariho icyo gihe.
Gusa ku rundi ruhande abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo bavuga ko iyi mikino iri mu rwego rwo gushaka inkunga y’amatora ateganyijwe vuba aha ndetse byitezwe ko Perezida Mamady Doumbouya aziyamamaza.
Reka dukomeze twifurize iruhuko ridashira abitabye Rurema ndetse dukomeze gufata mu mugongo imiryango yabuze abayo. Ni mu gihe leta ya Guinea yo nta yandi makuru yari yatangaza kuri iyi nkuru.