Munyakazi Sadate yaciye amarenga yo kugaruka muri Rayon Sports nk’umumyamigabane mukuru
Umugwizatunga Munyakazi Sadate yatangaje ko yiteguye kuzaba umunyamigabane myinshi(Mukuru) ku ruta abandi igihe icyari cyo cyose izatangira kugurishwa mu kiswe Rayon Sports Ltd.
Uyu mugabo yamenyekanye mu mupira igihe yari perezida wa Rayon Sports hagati 2019 na 2020 , icyo gihe havuzwemo ibibazo byinshi ku buryo n’inzego za Lata zabyivanzemo mu rwego rwo gushyira ku murongo ibitaragendaga neza ndetse uyu mugabo aza kuva muri iyi kipe ibyo yashakaga gukora ibyinshi muri byo ntabyo akoze.
Uyu mugabo ntiyigeze ashirwa ndetse ntiyahwemye kugaragaza ko afite akayihayiho ko kuba muri Rayon Sports Kandi ari mu bavuga rikijyana , yakoranye n’ubuyonozi bwa perezida Uwayezu Jean Fidèle ndetse n’ubuyobozi bushya buyoboye Rayon Sports ubu yari yahawemo intebe ariko aza gushwana nabwo avuga ko hari amafaranga iyi kipe imufitiye igomba kumwishyura.
Mu gihe ubuyobozi bushya butumbiriye kubaka Rayon Sports izabasha kwibeshaho mu gihe kizaza aho gutega amaboko akazaza ejo, hatangijwe gahunda yo kuzagurisha imigabane ku bantu bafite ubushobozi ari nabyo Munyakazi Sadate ashingiraho avuga ko azahita aguramo imigabane myinshi isumba iy’abose hanyuma akaba ariwe ugiramo ijambo rinini nk’umumyamigabane mukuru.
Munyakazi Sadate Yagize Ati “Nibabishyira hanze, ndashaka kuzaba umunyamigabane mukuru.”
Nk’uko byemejewe na Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thaddée, buri muntu wese uzaba yemerewe kugura imigabane guhera 30 000Frw.
Icyo gihe yagize Ati “Kugira ngo ugire umugabane muri Rayon Sports Ltd ni ibihumbi 30 Frw. N’uworora inkoko cyangwa ingurube ashobora kugiramo imigabane, kuko Rayon Sports ni iy’abanyarwanda.”
Imyaka myinshi irashize hari indirimbo mu buyobozi bwa Rayon Sports uko bwose bwagiye busimburana, ko bashaka kubaka ikipe izabasha kwitunga , gusa igihe cyose byagiye biba ingume ndetse n’amasigara cyicaro kugeza n’anubu.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?