Mukura VS yemeje ko Maman Mukura arembye !
Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory sports et Loisir bwatangaje ko umufana w’iyi kipe ndetse n’ikipe y’igihugu ‘ Amavubi’ witwa Madeleine uzwi nka ‘ Mama Mukura’ arembye cyane ndetse ko yamaze kwimurwa mu bitaro bya Kabutare mu karere ka Huye yari arwariyemo akajyanwa mu bitaro bya Kaminuza bya Butare bizwi nka CHUB .
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Werurwe nibwo ubuyobozi bwa Mukura VS bubicishije ku rukuta rwayo rw’iyi kipe rwa X bwashyize ahagaragara itangazo rigenewe abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda rivuga ko uyu mubyeyi arembeye mu bitaro bya Kaminuza bya Butare [ CHUB] ndetse ko abaganga bari gukora ibishoboka byose ngo yongere amererwe neza .
Aho bwagize buti :”Mukanemeye Madelene [ Maman Mukura ] ararembye , yari arwariye mu bitaro bya Kabutare ariko yoherejwe mu bitaro bya Kaminuza bya Butare [CHUB] , ubu uyu Mubyeyi arwariye mu ndembe , Abaganga bari gukora ibishoboka byose ngo amere neza . Dukomeze tumusengere kandi tumube hafi . ”

Maman Mukura akunze kuba azenguruka mu mujyi wa Huye, dore ko atajya abura kuri Sitade Huye iyo habaye imikino, cyane cyane iy’ikipe ya Mukura.
Uyu mubyeyi asanzwe yarihebeye ikipe ya Mukura VS yo mu Karere ka Huye n’ubwo we atuye mu Karere ka Gisagara.Mu 1922 ni bwo Mukanemeye yaboneye izuba mu Mudugudu wa Kabitoki mu Kagari ka Munazi mu Murenge wa Save ho mu Karere ka Gisagara; ni umuhererezi mu bana umunani bavukana.
Yize amashuri abanza hafi y’iwabo ariko ageze mu mwaka wa gatatu arayacikiriza ajya gukora akazi ko gutekera ababikira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.