Mukura VS yatangaje ko idakwiye kubazwa igenda ry’umuriro ku mukino bakiriyemo Rayon Sports

Ikipe ya Mukura VS , yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA” basobanura ko bo badakwiye kubazwa iby’igenda ry’umuriro ku mukino wabahuje na Rayon Sports ukaza guhagarara ku munota wa 27′ kuko ibyabaye ari impanuka.

Wari umukino wa kimwe cya Kabiri w’Igikombe cy’Amahoro cya 2024-2025, harebwa ikipe igomba gukina umukino w’anyuma muri iki gikombe, uzarokoko akazakina n’uzaba yararokotse hagati ya Police FC na APR FC.

Mu ibaruwa iyi kipe yo mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, yavuze ko ibyabaye ari impanuka cyane ko ngo mu isuzuma ryakozwe n’abashinzwe amashanyarazi mu karere ka Huye basanze hari ibyangiritse muri moteri igihe umukino wabaga bityo bo ko ntaruhare babigizemo.

Bagize Bati “Abashinzwe amashanyarazi mu karere ka Huye n’umukozi wa Minisiteri ya Siporo bakomeje gushaka aho ikibazo cyari kiri ndetse baza kubona ko hari ibyangiritse hagati mu mukino nk’uko bigaragazwa na raporo bakoze.”

Mukura VS yakomeje igira It “Tuboneyeho kubasaba ko mwasuzuma ndetse mukanasesengura ,icyateye iyi mpanuka y’izima ry’amatara cyane ko Mukura VS ntaruhare yabigizemo ari impanuka.”

Nubwo Mukura VS, igaragaza ko ibyabaye ari impanuka, ubuyobozi bwa Rayon Sports ntibubikozwa ndetse bo bavuga ko bizeye ko amategeko nakurikizwa ari mpaga nk’uko Perezida w’iyi kipe Thadee Twagirayezu yabitangaje.

Yagize Ati “Twizeye ubushobozi bwabo n’ubutabera kuko ibyabaye birasobanutse. Amategeko niyubahirizwa Rayon Sports yizeye ko Mukura VS iterwa mpaga nta gushidikanya.”

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *