Mukareba umuntu mu maso mukamubwira ko atariwe Mana : Perezida Kagame , Uko Umunsi wa 15 wo Kwiyamamaza wagenze kuba kandida Perezida na gahunda y’umunsi ukurikiyeho.
Uyu munsi wo kwiyamamaza,abakandida perezida bose uko ari batatu n’abakandida depite mu byiciro bitandukanye , bakomeje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu, bageza ku baturage imigabo n’imigambi yabo muri iyi manda izatorerwa ku wa 15 Nyakanga,2024.
Umukandida wingenga Philipe Mpayimana yakomeje ibikorwa bye byo Kwiyamamaza mu turere twa Nyabihu na Rubavu,akigera mu kareka ka Rubavu, Mpayimana yakiriwe n’abaturage baho aho bari bategereje kumva imigabo n’imigambi y’uyu mukandida wiyamamariza ku mwanya wa w’umukuru w’igihugu.
Mpayimana yasezeranije abaturage ba Rubavu ko azubakira ku byagezweho maze akita ku mibereho y’abaturage ndetse n’iterambere ry’umunyarwanda muri rusange.Umukandida phillipe yibanze kuri politiki y’ubuhinzi,ubworozi ndetse n’uburobyi bw’amafi,bihura n’imiterere y’ibice yari arimo yerekeye ku mazi y’ikiyaga cya kivu.
Yavuze ko azahindura byinshi mu bukungu n’ibikorwa remezo, ubukerarugendo, umurimo,gukoresha neza igihe ,anitsa ko umurimo ariho hambere haba Ubukungu by’igihugu bushingiye ku baturage,aho bazahangirwa imirimo maze ntibaba abashomeri.
Mpayimana Philippe, yasezeranije guteza imbere ubukerarugendo cyane byumwihariko ubukerarugendo bwo mu cyaro,avuga ko abazungu bashobora kuza bakabana n’abaturage bakiga guhinga ibijumba,guteka bya kinyarwanda n’ibindi.
Yavuze ko bizagerwaho binyuze mu gushyiraho ama hotel n’ibindi byangobwa muri buri murenge kugira ngo ba mukerarugendo bazabone Aho baba mu bice Byose by’igihugu mu gihe azaba aje gusura cya Cyaro.
Bimwe mu bindi bigaragara muri manifesito ya Mpayimana ni uko nibamugirira ikizere bakamutora azashyiraho uburyo buha umuturage ijambo ndetse n’abari hanze y’igihugu bakaba bagera no mu nteko nshingamategeko.
Philipe yakiriwe n’abantu benshi ibintu byahujwe no kuba abaturage ba Nyabihu na Rubavu kuko bari banyotewe no kumva ibyo azaharanira ko bigerwaho. Nk’uko bigaragara ku ngengabihe y’ibikorwa bye byo Kwiyamamaza Mpayimana Philippe arabikomereza muri Muhanga ejo kuwa 07/07/2024,hatagize igihinduka.
Ishyaka Riharanira amahame ya Demokarasi no kurengera ibidukikije,Green party of Rwanda,naryo ryakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa gatandatu mu karere ka Kicukiro i Gahanga.Frank HABINEZA wakiriwe n’abaturage benshi ba Kigali, yasabye ko yagirirwa ikizere agatorwa ndetse n’abakandida depite b’iri shyaka bagatorerwa kujya mu nteko nshingamategeko kugira ngo bateze abanyarwanda imbere.
Frank yerekanye ko azagabanya inyungu ku nguzanyo Aho amabanki azashyira inyungu kuri 12% naho umusoro ku nyungu uzwi nka TVA uzava kuri 18% ukagera kuri 14%,Frank yabwiye abaturage ba Kicukiro Kandi ko ubutaka Ari ubwabo bityo natorwa azashyiraho itegeko riha abaturage ubutaka mu buryo bwa burundu Aho kugira ngo bube ubukode nk’uko uyu munsi bihagaze.
Nk’uko yabigarutseho Aho yagiye yiyamamariza, Frank yahamije guteza imbere inzego z’ubuvuzi no kongerera agaciro mutuel de Santé ifite n’ingano y’imiti ishobora kwishingira kugira ngo abaturage Bose bisange muri serivisi z’ubuzima.
Green party yatangaje manifesito yayo inerekana abakandida bayo kumyanya yo mu nteko inshingamategeko umutwe w’abadepite ,ibintu byajyanye no gutanga imipira, n’amafoto yerekana ibirango by’ishyaka,Dr.Frank HABINEZA n’abarwayanashyaka be,bateganya gukomeza ibikorwa byabo byo Kwiyamamaza ejo ku cyumweru tariki 07/07/2024 i Nyaruguru na Nyamagabe.
Ishyaka rya FPR Inkotanyi n’umukandida wabo biyamamarije mu karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatandatu.Aho abarwanashyaka benshi ba FPR Inkotanyi baje baherekeje umukandida wabo Paul Kagame bakanakirirwa n’imbaga y’abaturage bagera ku 260,000.
Mbere y’uko Umukandida Paul Kagame ahagera ,abahanzi batandukanye nka Bitera Knowless,basusurukije abari bategereje Umukandida maze mu masaha ya saa tanu n’igice.
Paul Kagame yibukije impamvu yatumye atura mu Bugesera ko Ari uko abantu kera bahafataga nk’ahantu habi ho gucira abandi ndetse ko inzara n’amapfa byagombaga kwica abahatuye.Umukandida Paul Kagame Kandi yabwiye abaturage ba Bugesera ko ibyagezweho bizarindwa Kandi ko n’ibindi biri imbere.
Yasabye urubyiruko gutinyuka maze bakareba mu maso y’abababwiriza gukora ibibi bakababwirako ataribo Mana, Perezida Paul Kagame akaba na Chairman wa FPR,yasoje asaba abanya -Bugesera kuzibuka gahunda yo ku wa 15/07/2024 yo kwitorera umukandida ubabereye.