Muhire Kevin yemeje ko ibyo yavuze kuri kapiteni wa Apr ari ibinyoma
Umukinnyi wa Rayon sports usanzwe uyikinira hagati mu kibuga akaba na Kapiteni wayo Kevin Muhire yatangaje ko amagambo aherutse gutangaza ko yari yabwiwe na Kapiteni wa Apr fc ko atari ukuri ahubwo ko yabikoze mu byo bw’imyidagaduro .
Aya ni amagambo kapiteni Muhire kevin yatangaje ubwo iyi ikipe ya Apr yari imaze kunganyamo n’ikipe ya Apr ubusa ku busa mu mukino w’ikirarane bakiniye kuri sitade Amahoro ku munsi wo ku wa gatandatu saa kumi n’ebyiri n’igice .
Icyo gihe Muhire nyuma y’uyu mukino yegereye itangazamakuru arihamiriza ko Kapiteni w’ikipe ya Apr witwa Niyomugabo Claude yamubwiye ko abarimo Thaddeo Lwanga bafite gahunda yo kumuvuna.
Izindi nkuru wasoma
- UCL :Ikipe ya Juventus imaze guhuhura Man City
- Pep Guardiola ntayindi kipe azongera gutoza naramuka atandukanye na Man city
- Imigabo n’imigambi ya Brig.Gen.Karuretwa yinjiranye mu nshingano nshya yahawe
- Kigali : Polisi yataye muri yombi abasore bakoraga ubujura biyitirira WASAC
- Muhire Kevin yemeje ko ibyo yavuze kuri kapiteni wa Apr ari ibinyoma
Ibi byanateje urunturuntu mu bakoresha imbuga nkoranyambaga biganjemo abanenze Kapiteni wa Rayon Sports bavuga ko atakabaye abivuga abandi bakavuga ko na Niyomugabo claude atakabaye abwira amayeri y’ikipe abareye umuyobozi mu kibuga noneho abibwira abo bahanganye .
Ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’umwe mu miyoboro ikorera ku rubuga rwa YouTube , Kevin Muhire yemeje ko ibyo yabwiye abanyamakuru ko bitari ukuri .
Aho yagize ati: “Ibyo navuze kuri Kapiteni wa APR nabonye birimo birazenguruka ahantu hose, matche yari yarangiye twanganyije mvuga ko yanyegereye akangira inama ambwira ko umukinnyi mugenzi we ashaka kumvuna”.
“Njye nabikoze nka ‘entertainment’, Claude ntabyo yavuze. Nabivuze kubera ko nari nzi ko nimva mu kiganiro n’abanyamakuru arahita akurikira ariko birangira ataje.”
Kuri we , Muhire Kevin ngo abona ko bitakabaye ngombwa ko abantu bakomeza kuzamurira imbaraga ibyabaye kuko umupira w’amaguru usanzwe ari umukino ufite aho uhire n’imyidagaduro.