Muhire Kevin yateguje aba – Rayon kuzababaza KNC na Gasogi fc !

Kapiteni wa Rayon sports Muhire Kevin yageneye ubutumwa ikipe ya Gasogi United na Kakooza Nkuriza Charles usanzwe ari perezida wayo watangaje ko ntakabuza ikipe ya Rayon sports izarya ibitego byinshi , aho Kevin ko yavuze ko biteguye kuzabona intsinzi bakanayimutura nubwo bagiye gukina Perezida w’ikipe yabo yareguye ndetse arwaye .

Muhire Kevin Kapiteni wa Rayon Sports yasabye abakunzi b’iyi kipe kuzaza ari benshi kubashyigikira, kuko na bo biteguye kubashimisha, bagatsinda Gasogi United, bagahinyuza Perezida wayo KNC ukomeje kuvuga ko ikipe ye izabatsinda.

aho yagize ati : “Perezida yaragiye, turamwifuriza gukira, gusa ikipe yo ntiyasenyutse, abasigaye tugiye gukotana kugira ngo umukino wa Gasogi United tuzawutsinde tuwumuture.

Abakunzi turabatumiye muzaze muri benshi turashaka gutsinda umukino tukawukoresha twiyunga ariko nanone tukazabonera umwanya wo kunyomoza amagambo amaze iminsi atangazwa na Perezida wa Gasogi United ko turi abagore ba Gasogi.”

Nubwo Rayon Sports yatangiye nabi muri shampiyona, ifite amanota abiri nyuma y’imikino ibiri gusa, Muhire Kevin ashimangira ko bafite imbaraga zihagije zo guhangana no kwitwara neza mu mikino iri imbere. Yagize ati: “Ni ibintu bibaho, ushobora gutangira nabi ugasoza neza cyangwa ugatangira neza ugasoza nabi. Kuba dufite amanota abiri, si impamvu yo gucika intege.”

Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yakunze gukoresha imvugo zisekeje akavuga ko uko byagenda kose ikipe ye ya Gasogi United izatsinda uyu mukino kuko yiteguye neza, mu gihe Rayon Sports bagiye guhura iri mu bibazo birimo kuba Jean Fidele Uwayezu wari Perezida wayo aherutse kwegura ku mpamvu z’uburwayi.

Uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2024 kuri Sitade Amahoro, ni Gasogi United izaba yawakiriye, ndetse Perezida wayo KNC akaba amaze iminsi ararikira abantu kuzawitabira kuko bazabona umukino wa mbere uzaba uryoshye muri ruhago y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *