Muhanga : Umwanda wo mu bwiherero bw’ishuri wasenye amazu y’abaturage
Abaturage bo mu karere ka Muhanga barataka ikibazo cy’imyanda yaturutse mu mwobo w’imisarane y’ishuri ryisumbuye rya Gahogo Adventist Academy riherereye mu murenge wa Nyamabuye wo muri aka karere yasandaye kubera imvura nyinshi hanyuma igasenya amazu n’ ibiraro bibiri by’amatungo magufi .
Iyi myobo y’imisarane [ Fosse Septique ] yo muri iri shuri riherereye mu kagari ka Nyarucyamu ya kabiri mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga , bivugwa ko yasandaye nyuma y’imvura nyinshi yaguye muri kano karere mu masaha y’isaa tatu z’ijoro ryakeye ndetse ko ayo mazi ariyo yongereye iyi myanda mbaraga igasenya ibipangu bibiri ndetse n’ibiraro by’amatungo .
Amakuru avuga ko uyu mwanda uvanze n’amazi byamanutse bisenya inzu zari munsi y’iki cyobo nko muri metero 30 uvuye ku kigo cy’ishuri nkuko umuturage witwa Niyitegeka Madeleine abitangaza .
Aho yagize ati ; ” Umwanda wo misarane y’iki kigo duturanye wamanutse nko muri metero 30 usenya ubwiherero bwacu ndetse n’ikiraro kirasenyuka ndetse turifuza ko ubuyobozi bw’iki kigo bwadutabara bukadufasha kumvisha iki kigo gukemura ikibazo mu buryo burambye .” ubwo yaganiraga n’Imvaho nshya .
Ubuyobozi bw’ishuri Gahogo Adventist Academy burasabwa gukemura iki kibazo mu buryo burambye ndetse no kubaka inzira zifata amazi zihamye kuko ahanini ari nayo yatijije umurindi iyi myanda kuba yasenyera abaturage nubwo ntacyo bwashatse gutangariza itangazamakuru .
Kurundi ruhande , Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwo muri kariya gace bwatangaje ko bwihanganishije aba baturage bwongeraho ndetse ko bugiye kubanza kureba uko iki kibazo giteye ndetse bukabona gusaba ubuyobozi bw’iki kigo cy’amashuri gukemura iki kibazo mu buryo burambye nkuko byemejwe na Nshimiyimana Jean Claude usanzwe ari Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye .