HomeOthers

Muhanga : Umugabo yiyemereye ko ariwe wanize umugore we kugeza amwishe

Kuri uyu wa gatanu , tariki ya 22 /Ugushyingo /2024 , Umugabo w’imyaka 50 y’amavuko utuye Karere ka Muhanga wacyekwagaho icyaha cyo kwivugana umugore  we akaza gufatwa nyuma y’ibyumweru bitatu ubwo yari agiye ku rugo rw’uwo bivugwa ko ari inshoreke ye yiyiemereye ko ari wiyiciye umugore anavuga ko yamuhoye kuba nyakwigendera yari yamwatse amafaranga yo kugura imyenda bakabishwanira.

Uyu mugabo ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we w’imyaka 35 y’amavuko babanaga batarasezeranye byemewe n’amategeko , yafatiwe ahitwa i Remera mu Kagari ka Gifumba mu Murenge wa Nyamabuye muri aka Karere ka Muhanga .

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ruvuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi nyuma y’ibyumweru bitatu yihishahisha ndetse gufatwa kwe bikaba byaragizwemo uruhare rukomeye n’abaturage batuye muri kariya gace.

Ubwo yafatwaga mu gicukuru yari aje kuri moto yinjira mu rugo rw’uwo mugore, ndetse aza gusanganwa udukingirizo tubiri.Abaturage bamubonye yinjira mu rugo rw’uyu mugore, bahise bamenyesha inzego z’umutekano zari zimaze igihe zimuhigisha uruhindu, zihita zimuta muri yombi.

Amakuru agera kuri Daily Box avuga ko nyuma yuko uyu mugabo amaze kwivugana uyu mufasha we yahise ajyana abana babo kwa mwishywa we utuye mu Karere ka Nyanza agahita yigira mu rugo rw’umugore utuye muri aka gace, bikekwa ko yari inshoreke ye.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko uyu mugabo yishe nyakwigendera amunize ubwo “yamwakaga amafaranga yo kugura imyenda. Ibyo byatumye havuka intonganya bararwana, umugabo umufata mu ijosi aramuniga kugeza apfuye.”

Itegeko rivuga ko icyaha akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *