Watch Loading...
HomeOthers

Muhanga : Umugabo yafatanywe urumogi yari yarahinze mu murima w’ibishyimbo

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 / Ukuboza /2025 , Umugabo wari utuye mu karere ka Muhanga yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha nyuma yo gusanganwa urumogi yari yarateye mu murima wari uhinzemo ibishyimbo.

Uyu mugabo wafashwe yitwa  Venuste akaba yari afite imyaka igera kuri 29 utuye mu Muduguru wa Karengere mu Kagari ka Mbuga mu Murenge wa Nyabinoni mu karere ka Muhanga .

Uyu mugabo wari warahinze urumogi mu murima w’ibishyimbo wari munsi y’urugo rwe yashyizwe hanze n’umuturanyi we batonganye bikarangira abaturage bahita bahurura ndetse n’ubuyobozi buhera ko bumuta muri yombi .

Aya makuru kandi yanashimangiwe n’ umuyobozi w’agateganyo w’Umurenge wa Nyabinoni witwa Dusabimana Télesphore wemeje ko  intandaro yo gutahura uyu mugabo, yabaye amakimbirane yabaye hagati ye n’umuturanyi we batonganye, ubundi akamwaka amafaranga kugira ngo atamumenera ibanga amubikiye ndetse baniyunge ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Umuseke .

Yanongeyeho ko uwakaga amafaranga ari uwari wabwiwe nabi na Venuste kuko yari yamukomereje, ariko undi amubwira ko atayabona ngo kuko yari menshi .

Aho yagize ati : ““Yamusabaga amafaranga menshi kugira ngo biyunge, undi amubwira ko atayabona usibye kwiyunga gusa.”

Kuri ubu uyu mugabo nyuma yo gutabwa muri yombi , uyu mugabo acumbikiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ya Kiyumba kugira ngo dosiye y’ikirego cye itunganywe ishyikirizwe Ubushinjacyaha .

Uyu mugabo si ubwa mbere  avuzweho iki cyaha, kuko yanigeze kujyanwa mu Kigo Ngororamuco Iwawa ari nacyo azira ubwo yari mu myaka y’urubyiruko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *