Muhanga : Umugabo w’imyaka 75 yiyemereye ko yasambanije umwuzukuru we w’imyaka 10
Kuri uyu wa kane tariki ya 20 Werurwe 2025 , Ubushinjacyaha bwatangaje ko bukurikiranye umugabo w’imyaka 75 ukekwaho gusambanya umwuzuku we w’umukobwa w’imyaka 10 y’amavuko.
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bwemeza ko icyaha uyu mugabo akurikiranyweho yagikoze ku itariki ya 27 Gashyantare 2025 mu mudugudu wa Njamena, akagari ka Kibaga, mu murenge wa Rungendabari.
Amakuru ikinyamakuru Daily Box gikesha ubushinjacyaha Bukuru yemeza ko mu gitondo cyo kuri uwo munsi, uyu mwana usanzwe ubana na nyirakuru na sekuru, yavuye kuvoma asanga nyirakuru yagiye guhinga.
Sekuru yaramuhamagaye ngo amusange aho yararyamye, maze umwana ajya kwitaba, ahageze aramusambanya.
Mu ibazwa rye, uregwa yemeye icyaha; asobanura ko yasambanyije umwuzukuru we ubwo yumvaga ashaka gukora imibonano mpuzabitsina, amuhengera avuye kuvona aramuhamagara amusanga aho yararyamye.
Icyaha cyo gusambanya umwana uyu musaza akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 14 y’Itegeko no 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.