Muhanga : Polisi yatangaje icyateye impanuka ikomeye y’imodoka
Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, mu Mujyi wa Muhanga habaye impanuka ikomeye ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yakoreshwaga mu ngendo rusange z’abantu yagonga bikomeye ipoto mu Murenge wa Nyamabuye.
Iyi modoka yari itwaye abagenzi 11 bari bagiye mu bukwe, bagana mu Karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba, bivugwa ko mu gihe yakoraga impanuka uwo mushoferi wari uyitwaye yatwaye na agatotsi.
Polisi yo yemeza ko iyi mpanuka, yatewe n’uko umushoferi yagize uburangare bitewe n’agatotsi kamufashe, bikarangira yisanze yagonze ipoto rikangirika bikomeye ndetse n’imodoka nayo biyigiraho ingaruka zikomeye kuburyo kongera gukoreshwa bisa nk’ibigoranye cyane .
Abagenzi 11 bari bayirimo barakomerekejwe, 3 muri bo bahita bajyanwa mu bitaro by’i Kabgayi kugira ngo bitabweho n’abaganga.
SP Kayigi Emmanuel, usanzwe ari Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yashimangiye aya makuru y’iyi mpanuka, avuga ko ubushakashatsi bw’ibanze bwagaragaje ko impanuka ishobora kuba yaratewe n’uburangare bw’umushoferi.
Kayigi yanashimangiye ko abakomeretse bikabije, bagera kuri 3 bajyanywe kwa muganga mu gihe abandi bagize udusebe duto bahise bakomeza urugendo rwabo.
Polisi yatangaje ko ikomeje gukora ubushakashatsi bwimbitse kuri iyi mpanuka ndetse no gufasha mu buryo bwose abarokotse bajyanywe kwa muganga.
Abashoferi bose barasabwa kuba maso no kugenda neza, hagamijwe gukomeza kugabanya impanuka mu bihe by’iminsi mikuru.
Iyi mpanuka ibaye mu gihe iminsi mikuru irimo, aho Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abashoferi n’abandi bakoresha imihanda kugira ngo bakomeze kwitwararika, bagendera mu muvuduko wemewe kandi birinda ibyago by’impanuka.
Polisi ivuga ko abakoresha umuhanda bakwiye guhora bakurikiza amabwiriza kugira ngo bakomeze kugabanya impanuka.