Muhanga : impugenge zikomeje kuba zose ku kiraro cy’ibiti bine kinyurwaho n’abanyeshuri
Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye barasaba leta ubufasha bwo kubasanira ikiraro kinyurwaho n’abanyeshuri cyamaze kwangirika mu buryo bukomeye ku buryo gishobora no gutwara ubuzima bw’abantu .
Abaturage batuye mu midugudu ya Nete na Gasenyi baragaragaza ko batewe impungenge n’ikiraro cyamaze gusenyuka ndetse kuri ubu bakaba barashyize ibiti byo kugirango abantu bajya bacaho ariko nabwo bakaba babona ko bidahagije .
Bamwe mu baturage bakoresha iki kiraro mu ngendo zabo za buri munsi bagaragaza ko iki kiraro gisanzwe kinyurwaho n’abanyeshuri bagiye kwiga ku kigo cy’amashuri cya Munini giteye ubwoba cyane ndetse n’umutekano w’abana uba ubateye ubwoba .
Kurundi ruhande ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwatangaje ko iki kibazo bukizi ndetse ko buri gukora uko bushoboye ngo cyongere kuba nyabagendwa nkuko Madame Kayitare Jacqueline uyobora akarere ka Muhanga yabitangaje .
Aho yagize ati : “Ni byo, icyo kibazo turakizi n’ibyo biti ni twe twabaye tubishyizeho kugira ngo bifashe abana n’abandi bose bahatuye kuko ni ahantu hatuwe cyane kandi buri mwaka tugira umushinga wo kugira ibiraro dukora. Rero uko ubushobozi buzagenda buboneka ibiraro hirya no hino mu Karere kacu tuzagenda tubisana.” nkuko yabitangarije Imvaho Nshya .
Abandi bakomeza bemeza ko iki kiraro kirushaho gutera ubwoba mu gihe cy’imvura aho usanga nabya biti biba byashyizweho bigeraho bikanyerera ndetse rimwe na rimwe benshi mu banyeshuri bagatinya kukinyuraho bakajya kuzenguruka cyangwa bagasiba ishuri ibi binagira ingaruka ku musaruro uturuka mu myigire yabo .
Iyi nkuru uyakiriye ute ?