Mugisha Bonheur yongeye kuzamura idarapo ry’u Rwanda muri Tunisia

Ikipe y’Umunya-Rwanda Mugisha Bonheur uzwi nka ‘Casemiro’ Stade Tunisien yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihuyu muri Tunisia (Tunisian Cup) nyuma yo gutsinda kuri penaliti iya Union Sportive Monastirienne(US Monastir).

Ni umukino wabereye kuri Mustapha Ben Jannet Stadium , sitade iherereye mu gace ka Monastir ikanakinirwaho mu busanzwe n’ikipe ya US Monastir.

Stade Tunisien yatsinze penaliti enye kuri ebyiri(4-2) iya US Monastir, nyuma y’uko iminota 90′ ndetse na 30′ y’inyongerera(EXTRA-Time) byose byari byarangiye amakipe yombi yananiwe kwikiranura.

Mugisha Bonheur yari yagiriwe ikizere n’umutoza we ‘Chokri Khatoui’ ndetse yakinnye iminota yose y’umukino aza no gutoranwa mu batera penaliti, atera iya mbere.

Ikizere cy’iyi kipe cyo kuzakina imikino Nyafurika kirasa nk’igisigariye muri iki gikombe, cyane ko muri Shampiyona idahagaze neza aho iri ku mwanya wa 6 n’amanota 49 , mu gihe amakipe atatu ya mbere ari yo akina imikino Nyafurika, abiri ya mbere ajya muri CAF Champions League mu gihe imwe yabaye iya Gatatu yo ijya muri CAF Confederations Cup ikajyana niyatwaye igikombe cy’igihugu.

Umukino wa nyuma uteganyijwe tariki 01 Kamena 2025, ikazahura n’iza gukomeza hagati ya Ben Guerdane na ES Tunis.

Abakinnyi 11 bari babanje mu kibuga ku mpande zombi!

Union Sportive Monastirienne :

Abdessalem Helloui, Fabrice Zeguei, Dhia Eddine Jouini, Mahmoud Ghorbal, Rayen Azzouz, Moses Orkuma, Moez Haj Ali, Louay Trayaï, Mehdi El Ghnouni, Aymen Harzi et Hazem Mestouri.

Stade Tunisien :

Sami Helal, El Hadi Khalfa, Marouane Sahraoui, Nidhal Aïfi, Adem Aarous, Bonheur Mugisha, Youssef Touré, Amath Ndaw, Youssef Saâfi, Wael Ouerghmi et Sadok Kadida.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *