Ikipe ya Real Madrid ifite amahirwe yo gusinyisha myugariro w’ikipe ya A.F.C. Bournemouth, Dean Huijsen, umwe mu bagize umwaka mwiza w’imikino muri Premier league mu rwego rwo gukemura ibibazo byo kwinjizwa ibitego byinshi kuri iyi kipe.
Real Madrid yagize umwaka mubi w’imikino cyane ko nta gikombe na kimwe iratwara, byanatumye itandukana n’umutoza wayo Carlo Ancelotti wamaze gusinyira ikipe y’igihugu ya Brazil, ibi ahanini byatewe n’ibibazo by’imvune ndetse n’igice cy’ubwugarizi kijegajega.
Kimwe mu byihutirwa, hakurikije uko mwaka w’imikino wagenze kuri Real Madrid ni ukugura myugariro ari nabyo biri gutuma iyobora amakipe yose yifuza gusinyisha uyu myugariro ukomoka mu gihugu cy’Ubuholandi gusa yahisemo gukinira Esipanye.
Amakuru aravuga ko uyu musore we ashaka kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid, hakaba hasigaye uruhare rw’iyi kipe kugirango ayisinyinyire aho igomba kwishyura A.F.C. Bournemouth £50m ari mu masezerano ye (Release Clause)
Gusa amakipe yo muri Premier league aracyahanyanyaza kugirango arebe ko yamusinyisha, ayo ni Liverpool na Chelsea zose zikeneye umukinnyi waza gutanga umusanzu no kubakirwaho umutima wabo w’ubwugarizi w’ahazaza.
Real Madrid ifite abandi bakinnyi bakina mu mutima w’ubwugarizi ari ko benshi muri bo bakunda kugira imvune , aramutse asinye yahasanga Antonio Rüdiger, David Alaba, Éder Militão, Raúl Asencio ndetse bigatekerezwa ko yajya akinana na Rüdiger.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?