Mu minsi 5 gusa y’intambara muri DRC 700 barishwe naho 2800 bakomereka – UN
Raporo y’umuryango w’abibumbye yatangaje ko abantu 700 bapfuye naho abandi basaga 2800 bagakomerekera mu mirwano ikomeye yari ihanganishijemo FARDC n’umutwe wa M23 yabaye hagati yo ku cyumweru , tariki ya 26 Mutarama ndetse ku wa kane tariki ya 30 Mutarama ubwo umutwe wa M23 wigaruriga umujyi wa Goma .
Umuvigizi w’umuryango w’abibumbye witwa Stephane Dujarric niwe wemeje iby’iyi raporo yagiye ahagaragara mu ijoro ryo ku ya 31 / Mutarama ndetse anongeraho ko hagikorwa irindi perereza ndetse ngo iyi mibare yatangajwe ishobora kwikuba cyane .
Iyi raporo ikinyamakuru Daily Box gifitiye kopi ifite umutwe ugira uti ; “ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima n’abafatanyabikorwa bayo bakoze raporo ku bufatanye na leta Kongo bashingira mu minsi itanu y’intambara basanga byibuze abantu 700 barishwe naho abandi 2800 bakomerekera mu mirwano ikomeye iherutse guhanganishamo M23 na FARDC “
Iyi ni na raporo yaganiriweho mu nama y’abaminisitiri ya guverinoma ya Kongo yabaye tariki ya 31 / Mutarama ndetse banemeza koko ubu bwicanyi bwavuzwe muri iyi raporo bwabaye .
Kurundi ruhande , ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu [ OCHA ] ryo ryatangaje ko iyi mibare ishobora kuzikuba mu gihe hagikorwa irindi perereza ndetse rinashimangira ko umubare w’abakomeje kuvanwa mu byabo ukomeje gutumbagira byumwihariko mu duce M23 yamaze kwigarurira turimo Goma .
Umuryango w’abibumbye kandi ukomeza gutangaza ko uhangayikishijwe n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu kubera ko imibare y’abahohoterwa ndetse n’abafatwa ku ngufu ikomeje kwiyongera muri iki gihe cy’imirwano ihanganishije ingabo za leta ya Kongo ndetse n’umutwe wa M23 leta ya Kongo ivuga ko uterwa inkunga n’u Rwanda .