Mu migiririre ,Leta ya Tshisekedi ntikozwa iby’amahoro ;  ese bisaba iki ngo agaruke mu Karere?

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) imaze igihe kirekire mu ntambara n’imitwe yitwaje intwaro iyobowe na M23 , ibi bidindiza ituze n’amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari.

Nubwo ibiganiro by’amahoro byagiye bitangizwa, ubushake bwa DRC mu kubigiramo uruhare ntibugaragara neza. Ahubwo, icyo gihugu gikomeje guhitamo inzira y’intambara no gushaka inyungu za dipolomasi aho gushyira imbere igerwaho ry’amahoro arambye ku Mpande zombi.

Mu kwezi kwa Kamena 2024, DRC yateye u Rwanda ibisasu bikomeye byo mu bwoko bwa 122mm byaturutse i Bunagana muri Kivu y’Amajyaruguru, bigwa mu Karere ka Musanze.

 Nubwo nta bantu bahakomerekeye, abaturage bagizweho ingaruka z’ihungabana n’ubwoba muri rusange .

Ibi si ubwa mbere byari bibaye, kuko hari ibisasu nk’ibi bimaze igihe biterwa ku butaka bw’ u Rwanda, ariko ingabo za leta ya Kigali zikaba zidahwema kwamagana ibi bikorwa biteza umutekano muke.

Mu yindi nkuru iteye impungenge, Perezida Tshisekedi aravugwaho kugerageza gukoresha abarwanyi b’abacanshuro bakomoka muri Amerika y’Epfo, bafashijwe n’umushoramari Eric Prince, uzwiho gutanga serivisi z’ingabo z’umusada mu gutera u Rwanda.

Nkaho ntacyo ibi bibabwiye , MONUSCO, ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Congo – Kinshasa, ntacyo bwigeze butangaza ku migirire yo kurenga ku butaka bw’u Rwanda byagiye bikorwa inshuro nyinshi n’ingabo za Kinshasa, ibintu byafashwe nk’ukudaha agaciro icyaha cyo gushoza intambara kuri Kigali.

Ku wa 18 Werurwe 2025, Perezida Kagame na Tshisekedi bahuriye i Doha muri Qatar mu biganiro byasize hafashwe umwanzuro w’ihagarikwa ry’imirwano nubwo ibi bigaragara nkaho byabaye amasigaracyicaro kuko kugeza ubu imirwano isa nkaho ari bwo igitangira mu burasirazuba bwa Kinshasa .

Ibyo biganiro byari biyobowe na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, byarangiye impande zombi zemeranyije guhagarika imirwano no gukomeza ibiganiro biganisha ku mahoro arambye .

Nyuma y’iyo nama, umutwe wa M23 watangaje ko ugiye guhagarika imirwano no kuva i Walikale, naho ingabo za DRC zirinda kugaba ibitero, ibintu byagaragaraga nk’intambwe itari isanzwe igezweho.

Nubwo bimeze bityo, DRC yakomeje gushinja u Rwanda gufasha M23, ibyo bigakomeza kudindiza icyizere cy’ubwumvikane. Ku Mpande zombi

Umuryango w’Abibumbye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byo byakomeje gusaba impande zombi guhagarika imirwano no kongera gutangira ibiganiro by’amahoro.

Gusa, impuguke mu bya politike y’akarere zemeza ko ibi byose bizagerwaho ari uko Tshisekedi agaragaje ubushake nyabwo bwo kwicara ku meza y’ibiganiro.

Amahoro arambye mu karere ashobora kugerwaho gusa ari uko habayeho kwiyemeza, kubahana no gukurikiza amasezerano mpuzamahanga.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *