Mozambique : Ishyaka riri ku butegetsi ryatangajwe ko ariryo ryatsinze amatora ya perezida nubwo ibi bitavugwaho rumwe

Umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi bwa Mozambique, Daniel Chapo, yatangajwe ko ariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko igikorwa cyo kubara amajwi cyaranzwe n’ubariganya.

Kuri uyu wa kane, komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora (CNE) muri Mozambique yatangaje ko Chapo ukomoka mu ishyaka rya Frelimo rimaze hafi imyaka 50 ku butegetsi bw’iki gihugu, ko ari we uyoboye abandi nyuma yuko yabonye amajwi arenga 70 ku ijana.

Nk’uko CNE ibitangaza, uwo bahanganye cyane muri iri siganwa ryo gushaka intebe iruta izindi mu gihugu ,uwo nta wundi ni umukandida wigenga witwa Venancio Mondlane, yaje ku mwanya wa kabiri n’amajwi arenga 20 ku ijana, mu gihe umukandida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Renamo, Ossufo Momade, yaje ku mwanya wa gatatu n’amajwi arenga atanu ku ijana.

Nyuma yo gutsinda amatora ,Chapo yagize ati: “Twe Nk’ishyaka rya Frelimo, turashaka kongera gushimangira ko twamaganye ubwicanyi bwa Elvino Dias na Paulo Guambe kimwe n’ibindi bikorwa byabangamiraga imibereho myiza y’abanya -Mozambique , rero ntekereza ko tuzakorana mu buryo bwiza kandi bunyuze buri wese ndetse ibi bigakorwa mu nyungu z’abanyagihugu bose.”

Ibyavuye mu matora yo ku ya 9 Ukwakira bivuze ko ishyaka rya Frelimo, rigiye kongera gutegeka iki gihugu indi myaka yiyongere ku myaka 49 rimaze ku butegetsi kuva igihugu cy’Afurika yepfo cyabona ubwigenge nyuma yo kwigobotora ingoyi ya Porutugali mu 1975.

Iki gihugu ni kimwe mu bikunze kuza ku isonga mu bigoreka amahamwe y’ubwisanzure na demokarasi nkuko raporo z’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu zidasiba kubitangaza ndetse ibi binashimangirwa nuko ku munsi wo ku wa gatanu ushize, hacicikanye inkuru ya Dias, umunyamategeko akaba n’umujyanama w’umukandida ku mwanya wa perezida w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Mondlane, wishwe ubwo abantu bitwaje imbunda bamuteraga imodoka ye bakamurasira mu murwa mukuru wa Maputo .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *