HomeRwanda & Africa

Morroco: Abaturage benshi babuze ubuzima bwabo kubera izuba ryinshi

Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu cya Morocco yatangaje ko hari abantu barenga 20 bapfuye bazize ubushyuhe bukabije mu gihe kingana n’ masaha 24 gusa ashize.

Ibi byabaye ku munsi w ‘ejo ku wa kane tariki 25 Nyakanga 2024 mu gace ko hagati mu mujyi wa Beni Mellal nk’uko amakuru dukesha ArabNewsn’ibindi byitangazamakuru by’abarabu abivuga.

Ibi bihuzwa n’amakuru ndetse n’ibyegeranyo dukesha ikigo gishinzwe iby’ubumenyi bw’ikirere cyatangaje ko ahanini itumbagira ry’ubushyuhe rimaze iminsi ryibasiye ibihugu biherereye mu majyaruguru ya Afurika Ari naho Nyine Marroco iherereye.

Bizwi ko guhera ku wa mbere ku geza ku wa gatatu muri iki cyumweru ubushyuhe bwageraga no ku gipimo cya dogeire sericiyusi z’ubushyuhe 48⁰C,ubushyuhe bukabije bwabahitana ubuzima bwa muntu nk’uko byageze bulllBamwe mu bantu bapfuye bo mu gace ka Beni Mellal, bivugwako harimo abafite ibibazo by’uburwayi budakira hamwe n’abageze mu zabukuru.

By’umwihariko ubushyuhe bwiyongereye cyane bwateje ibibazo ku buzima bwa bamwe Ari nabyo byabaviriyemo kuhasiga ubuzima.

Mugihe hataragaragara indi mibare iri hejuru yiyatangajwe Minisiteri y’Ubuzima irahumuriza abaturage bo muri Beni Mellal babuze ababo gukomeza kwihanga ,nkuko biteganyijwe ko mu minsi iri imbere ubushyuhe buraza kugabanukaho gato.

Abahanga muri siyansi basobanuye ko ibiri kuba muri iyi minsi birimo n’ubushyuhe bwinshi ari ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere cyamaze kwangizwa bikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *