Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo [MONUSCO ] bwatangaje ko bwishimiye amasezerano aganisha ku mahoro yo ku ya 25 Mata 2025 i Washington DC,yari ayobowe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika, yasinwe hagati ya guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) na Repubulika y’u Rwanda.
Mu itangazo yashyize ahagaragara ,MONUSCO ivuga ko ibi bihugu byombi byashyize umukono kuri iyi masezerano bisobanuye ukwiyemeza gusohoza inshingano zabyo, cyane cyane kurengera abaturage b’abasivili no gushyira mu bikorwa icyemezo cya 2773 cy’akanama gashinzwe umutekano ku isi cyo kugarura ituze mu burasirazuba bwa Kongo.
Ubu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwemeje kandi ko ibi bigaragaza ubushake bw’abashyize umukono kuri iya masezerano mu kurinda, korohereza no guteza imbere ubushobozi bw’ibikorwa bihuriweho n’ingabo z’akarere n’uburyo bwo koroshya inshingano zabo zo kugarura amahoro .
Bruno Lemarquis, usanze wungirije intumwa y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye muri DRC akaba n’umuyobozi w’agateganyo wa MONUSCO, yagize ati: “Ishyirwaho ry’umukono kuri aya masezerano byerekana ubushake bwo gushimangira iterambere ryagezweho binyuze mu mbaraga zabanje ndetse no guha inzira y’ubufatanye n’ibiganiro by’amahoro intebe .”
Amateka ya MONUSCO ahera tariki ya 01 Nyakanga 2010, ubwo yashyirwagaho n’icyemezo 1925 cya UN isimbuye MONUC.
Iyi MONUC yo yari yashyizweho muri Nyakanga 1999, ishyizweho n’icyemezo 1279 cyo ku wa 30 Ugushyingo, 1999.