Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa DRC yatangaje ko iki gihugu cyigeze ahaga
Mu ijoro ryabanjirije umwaka mushya wa 2025, utavugarumwe n’ubutegetsi bwa DRC witwa Moïse Katumbi yohereje ubutumwa bukomeye ndetse busa nk’impuruza ku Banyekongo.
Uyu muherwe akaba n’utavuga rumwe na leta yabasabye abaturage gukomeza kwigirira icyizere, nubwo ingorane zikomeye zirimo n’izishamikiye ku miyoborere idahwitse zugarije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).
Mu butumwa bwe, Moïse Katumbi ntabwo yahishe impungenge afite ku bijyanye no gukomeza kwangirika kw’imibereho myiza y’abaturage muri DRC.
Katumbi wigeze kuba Guverineri w’intara ya Katanga , yerekanye ko mu mwaka wa 2024, ko waranzwe n’umutekano muke, ubukene bugenda bwiyongera ndetse no kunanirwa bigaragara k’urwego rw’imitangire ya serivisi muri rusange.
Aho yagize ati: “Buri munsi, ibintu birushaho kuba bibi kurusha mbere, igihugu cyacu gikomeza kurushaho kwiroha mu bukene n’umutekano muke. Amashuri n’ibitaro byacu biri mu bihe bibi ndetse kandi imiryango y’abanyekongo irushaho kurwana no kugaburira no kwambika abayigize ”.
Katumbi kandi yanagaragaje kandi ububabare bw’abaturage bo mu Burasirazuba bw’iki gihugu, cyane cyane abo mu majyaruguru ya Kivu na Ituri, aho umubare w’abahitanwa n’amakimbirane udahwema gutumbagira.
Abantu babarirwa muri za miriyoni bimuwe mu byabo bahunga ibihe bibi by’intambara kuri ubu barangwa n’inzara, imbeho ndetse n’ubwoba budashira.
Aho yateruye agira ati: “Abavandimwe na bashiki bacu baba mu nkambi z’agateganyo,baratereranywe ntibazi iherezo ryabo.”
Mu ijambo rye kandi , Katumbi yashimye ubutwari bw’abasirikare ba Kongo, nk’uko abivuga, barimo kurwana urugamba rutoroshye badashyigikiwe n’ubuyobozi ndetse n’ikirere bari gukoreramo kirangwa n’ibikoresho bidahagije ndetse n’uburiganya mu nzego nkuru z’ubuyobozi bw’igisirikare.
Ati: “Abasirikare bacu b’intwari barwana n’ubutwari bwabo, ariko bashyizwe mu bihe bidashoboka ko bahangana n’umwanzi”.
Tariki ya 27 /ukuboza / 2024 uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo witwa , Joseph Kabila Kabange na Moïse Katumbi Chapwe wahoze ari guverineri wa Katanga akaba na perezida w’ishyaka rya politiki Ensemble pour la République, bahamagariye Abanyekongo kurwanya ubushake bw’ubutegetsi buriho bwo guhindura itegeko nshinga.
Ibi byashyizwe hanze binyuze mu itangazo ryateguwe rikanishyirirwaho umukono kuri uyu wa kane, 26 Ukuboza mu muhuro wahuje aba banyacyubahiro wabereye i Addis Abeba, muri Etiyopiya.
Iri tangazo ryaje rishimangira ko aba banyapolitiki bashaka kwibutsa ko Itegeko Nshinga atari umutungo bwite w’umuntu, ahubwo ko ari uw’Igihugu cyose n’abagituye.
Aho ryagize riti : “Joseph Kabila na Moïse Katumbi barahamagarira Abanyekongo bose, kurwana bivuye inyuma umugambi w’ubutegetsi buriho wo guhindura Itegeko Nshinga.”
Abanyapolitike bombi batangaje ko bababajwe kandi bakamagana ikwirakwizwa ry’ingabo zitemewe n’amategeko, zirimo abacanshuro n’ingabo z’amahanga, ku butaka bw’iki gihugu kandi bagasaba ko byarangira.
Aho iri tangazo rigira riti: “Turamagana ibuzwa ry’ubwisanzure rikigaragara binyuze mu guta muri yombi abanyamakuru, abarwanashyaka, abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abandi baturage barimo abasivili n’abasirikare, kubera ibitekerezo byabo cyangwa ubwoko bwabo, kandi bagasaba ko barekurwa nta shiti.”
Kabila na Katumbi banashimangiye ko hakenewe amahoro n’ubumwe muri Congo, ndetse hakabaho kubaha uburenganzira bw’ibanze bw’abaturage.
Aba banyacyubahiro banemeje kandi ko hakwiye gushakwa umuti w’ibibazo bikomeye by’umutekano bikomeje kugira ingaruka ku baturage byumwihariko mu burasirazuba bwa DRC, bavuga ko hakwiye kubahirizwa imyanzuro yafashwe ku rwego rw’akarere, yaba iy’i Nairobi ndetse n’iy’i Luanda, igamije kugarura amahoro muri Congo.