Miss Nshuti Muheto Divine yatawe muri yombi azira gutwara yanyoye ibisindisha

Miss Nshuti Muheto Divine wabaye nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2022, yatawe muri yombi na polisi y’U Rwanda azira gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha.
Kuri uyu mugoroba wo kuwa kabiri taliki 29 Ukwakira 2024, mu masaha ya saa 18:44 z’umugoroba, polisi y’U Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Miss Muheto Divine azira ibyaha birimo gutwara ikinyabiziga yasinze, ndetse Nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga afite.
Mu butumwa yanyujije kurukuta rwayo rwa X yahoze ari Twitter, polisi y’U Rwanda yatangaje ko yafashwe ubwo yatwaraga imodoka, yanyoye ibisindisha birenze igipimo.
Polisi y’U Rwanda Kandi yakomeje ivuga ko uyu Muheto Divine yagonze ndetse akanangiza ibikorwa remezo, nyuma akagerekaho no guhunga inzego. Ikavuga ko uyu Miss, nta byangombwa byo gutwara imodoka yari afite kandi ngo atari ubwambere ibi bibaye.
Nshuti Muheto Divine yabaye nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2022, ubwo yari ahagarariye intara y’uburengerazuba nyuma yo guhiga abakobwa bagera ku icyenda bari bahatanye ngo harebwe umwe wahagararira iyi ntara y’iburengerazuba. Aha miss Muheto divine yari afite imyaka 19 y’amavuko, akaba yarahabwaga amahirwe menshi yo gutwara iri Kamba.
Ubwo uyu mukobwa akigera mu irushanwa muri uyu mwaka, Miss Mutesi Jolly wari mubagize akanama nkemurampaka, yatangajwe n’uburanga bwe, kwifata biramunanira aramubwira ati: “uri mwiza pe”.
Aha ni naho uyu Muheto divine yagaragarije umushinga yise “igiceri program” wari ugamije ahanini gushishikariza abagore n’urubyiruko muri rusange kwizigamira nk’inkingi y’iterambere.
Miss muheto wari wambaye numero 44, ubwo yegukanaga iri Kamba rya nyampinga w’u Rwanda, yari ahatanye n’abakobwa babiri aribo ‘Kayumba Darina’ wari wambaye numero 25 ndetse na Keza Maolithia wari wambaye numero 27.
Polisi y’u Rwanda niyo yatangaje ubu butumwa, ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X yahoze ari Twitter.