Watch Loading...
EntertainmentHome

Miss Naomie Nishimwe yarushinganye na Michael Tesfay

Kuri iki cyumweru, tariki ya 29 Ukuboza, Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2020 witwa Nishimwe  Naomie yarushinganye n’umunya – Ethiopia witwa Michael Tesfay mu birori byakomatanije gusaba no gukwa bikaba byabereye muri salle y’ Intare Conference Arena, iherereye mu karere ka Gasabo .

Aba bakoze imisango ya nyuma y’ubukwe nyuma yuko Ku wa gatanu, tariki ya 27 Ukuboza, aba babaye umugabo n’umugore ku mugaragaro imbere y’amategeko, nyuma yo gusezeranira kuri umwe mu mirenge yo mujyi wa  Kigali.

Abashakanye bari bishimye cyane mu birori by’amabara menshi byanitabiriwe n’abantu benshi bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro rw’imisozi igihumbi barimo nka Miss Rwanda 2021, Divine Muheto, wari no mu bari bamwambariye , Miss Rwanda 2016, Jolly Mutesi, abakinnyi benshi ba basketball bazwi nka, Adonis Filer na Axel Mpoyo ndetse n’uwitwa Sherrie Silver.

Aba bagomba kujya no gusezerano imbere y’imana  ibi bikaba byabereye ku rusengero rwitwa Women Foundation Ministries ruherereye i Kimihurura mbere yo gusubira muri Intare Conference Arena ahari bubere ibizwi nko kwakira abashyitsi.

Nishimwe yemereye uwitwa Tesfay ko bakundaga muri Mutarama 2024 nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze bakundana.

 Byavuzwe bwa mbere ko bakundana mu ntangiriro za 2022 mbere yo kumenyekanisha umubano wabo binyuze ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amezi make, batangira kugenda bashyira hanze  amafoto yeruye yabo yabaga aherekejwe n’amagambo y’urukundo.

Naomie ni uwa kane mu bakobwa bakoze ubukwe bweruye baranegukanye ikamba  ry’icyahoze ari irushanwa rya Miss Rwanda kuva muri 2009, nyuma ya Grace Bahati, Aurore Mutesi Kayibanda na Elsa Iradukunda wasezeranye n’uwahoze ari mu bategura irushanwa rya Miss Rwanda,witwa Dieudonné Ishimwe, wamanyekanye nka Prince Kid.

Prince Kid kuri ubu wanahamijwe ibyaha byo kwaka ishimishamubiri ndetse n’ibindi bibishamikiyeho kuri bamwe mu bakobwa bari muri iri rushanwa barimo n’uyu Naomie wakoze ubukwe wanabaye imbarutso y’ishyirwa hanze ry’uyu mufasha wa Miss Elisa ubwo yari mu bategura iri rushanwa ry’ubwiza ryaje no guhagarikwa ndetse n’uwavuga ko ryanavanweho burundu ntiyaba ari kure y’ukuri  nyuma yo gusangwa ibyavugwaga ko bigenderwaho mu gutora umwali uhiga bagenzi be mu buranga mu gihugu byarabaga bihabanye n’ibyakwaga birimo n’ishimishamubiri ryeruye .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *