Miss Kalimpinya yasubitse irushanwa ryo gusiganwa ku mamodoka yagomba kwitabira
Umushoferi wo gusiganwa ku ma modoka wo mu Rwanda witwa Kalimpinya Queen yatangaje ko atazagaragara mu irushanwa rya Champions Sprint rizabera muriUganda ku ya 26 Ukuboza, bitewe n’impamvu yise iz’ubuzima.
Kalimpinya yatangaje icyemezo cyatunguye imbaga mu itangazo yashyize ahagaragara ku abicishije ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa Instagram ku ya 24 Ukuboza.
Uyu mushoferi yagaragaje impamvu yo kutitabira iri rushanwa ko ari ukubera ko aherutse gukora impanuka ikagira ibyo yangiza mu bihaha bye ndetse n’urwungano rwe rw’imuhumekere byantumye adashobora kuba yatwara imodoka bijyanye nuko atameze neza .
Kuba Kalimpinya adahari ni igihombo kuri we ndetse n’irushanwa ryose muri kuko ibi ni birori bizwiho gukurura abatwazi b’imodoka bakomeye baturutse mu karere k’ibiyaga bigari byose.
Iri tangazo uyu mukinnyi yashyize ahagaragara ryaje rikurikirana n’ubutumwa bwinshi bw’abafana be na bagenzi be benshi bamukurikirana ku mbuga ze nkoranyambaga bamwifuriza gukira vuba.
Miss Kalimpinya Queen Ku nshuro ya mbere,yagiye gutwara imodoka muri ‘Rwanda Mountain Gorilla Rally’ aho yabaye Umunyarwandakazi wa mbere uhatanye muri iri siganwa ry’imodoka rikomeye mu Rwanda.