Minisitiri wa MINALOC yitabiriye umuhango wo kwicaza mu ntebe umwepiskopi mushya wa Diyoseze ya Nyundo
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi, yitabiriye ibirori byo kwicaza mu ntebe y’Ubwepiskopi, Kabayiza Louis Pasteur, watorewe kuyobora Diyosezi ya Shyogwe mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda .
Kuri iki cyumweru nibwo Umuyobozi wa Anglikani mu Rwanda, Laurent Mbanda yimitse Myr Kabayiza Louis Pasteur nk’umwepiskopi bwite wa Diyosezi ya Shyogwe.
Uyu muhango witabiriwe n’Abarimo Myr Balthazar Ntivuguruzwa wa Kabgayi, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Dr. Mugenzi, Guverineri Kayitesi n’abandi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi, yitabiriye ibirori byo kwicaza mu ntebe y'Ubwepiskopi, Kabayiza Louis Pasteur, watorewe kuyobora Diyosezi ya Shyogwe mu Itorero Angilikani ry'u #Rwanda.
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) March 23, 2025
Musenyeri Kabayiza yavuze ko azateza imbere Diyosezi ya Shyogwe… pic.twitter.com/uX72tXbhTa
Ku wa Kane tariki ya 19 Ukuboza 2024, nibwo Rev. Kabayiza Louis Pasteur yatorewe kuyobora Diyosezi Angilikani ya Shyogwe.
Gusa Itorero Angilikani mu Rwanda ritangaza ko Rev. Kabayiza, azimikwa muri Werurwe 2025, asimbuye Musenyeri Dr. Jered Kalimba wari umaze hafi imyaka 27 ayiyoboye .
Rev. Kabayiza washinzwe Diyoseze ya Shyogwe yavutse mu 1975 mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busoro ni na ho yakuriye aniga mu mashuri abanza ya Rushoka na Kimirama.
Yakomereje amashuri yisumbuye mu Ishuri ry’Indimi ry’i Gatovu mu Karere ka Nyabihu mu 1990 ahava 1993, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi asoreza mu Rwunge rw’Amashuri rwa Shyogwe mu bijyanye n’indimi.
Rev. Kabayiza yize ibijyanye n’Iyobokamana muri Uganda Christian University, nyuma avana indi mu by’uburezi, muri Kampala International University.
Yakomerejeyo na master’s mu bijyanye n’igenamigambi mu guteza imbere sosiyete, impamyabumenyi azahabwa muri Gicurasi 2024.
Rev. Kabayiza afite impamyabumenyi yakuye muri East African Christian University y’Itorero Angilikani ry’u Rwanda iri i Kabuga mu Karere ka Gasabo.
Tariki ya 19 Ukuboza 2004 nibwo Kabayiza yabaye umudiyakoni. Mu mirimo yakoze mu itorero harimo kuba yarayoboye Ubucidikoni bwa Paruwasi Hanika igihe kirekire, anahakorera imirimo myinshi y’itorero irimo; uburezi, ubuvuzi, n’ivugabutumwa.
Yanakoze imirimo myinshi, aho yayoboye Paruwasi ya Hanika mu Karere ka Nyanza, ubu yari ayoboye na Paruwasi ya Butansinda na yo yo mu Karere ka Nyanza. Yabaye Intumwa ya Musenyeri mu maparuwasi ya Nyanza yose n’igice cya Ruhango.
Rev. Kabayiza yayoboye umushinga wo gutangiza kaminuza ya ‘Hanika Anglican Integrated Polytechnic’.
Yabaye kandi umuvugizi wungirije wa Diyosezi ya Shyogwe, igihe kigera ku myaka hafi 10.
Mu buzima busanzwe, Kabayiza hari indi mirimo yagiye akora yo guteza imbere igihugu.
Yabaye Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyanza (JAF), imyaka 11, ayobora komite ya Family Planning ku rwego rw’Akarere igihe kirekire, anayoboye ‘Boys Brigade Anglican’ ku rwego rw’igihugu.
Rev. Kabayiza yabaye Umuyobozi w’abanyeshuri b’Abanyarwanda bigaga muri Kampala International University, aba Umujyanama mu Ihuriro y’Abanyarwanda bose bigaga muri kaminuza zo muri Uganda, ayobora Ihuriro ry’Amadini mu Karere ka Nyanza, aba umuvugizi wungirije wa Diyoseze ya Shyogwe imyaka 10.
Kuri ubu afite umugore umwe babyaranye abana bane, n’abandi bana babiri arera.
