Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo yavuze igisubizo bahawe na Arsenal ku kureka gukorana n’u Rwanda
Ikipe ya Arsenal yahisemo kwihorera Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner wifuzaga guhura n’ubuyobozi bw’iyi kipe mu rwego rw’ibiganiro byo guhagarika ubufatanye iyi kipe ifitany n’u Rwanda biciye mu mushinga wa VISIT RWANDA.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu rugamba rwo kumvisha imiryango mpuzamahanga, ibihugu, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abantu kugiti cyabo ngo bareke gukorana n’u Rwanda kuko iki gihugu cyo cyemeza ko cyatewe n’u Rwanda rwitwikiriye umutaka wa M23.
Ibi biri mu byo uyu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba yavugiye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Guardian.
Yagize Ati: “Twasabye abayobozi ba Arsenal guhura ariko ntibigeze batuvugisha, nta gisubizo twigeze duhabwa. Uko bigaragara ntibakeneye guhura natwe.”
Uyu Muminisitiri amaze igihe ku Mugabane w’Iburayi agerageza kugera ku mugambi wo gusiga icyasha u Rwanda kuri uyu mugabane, aho yanandikiye ikipe ya Bayern Munich ndetse na Paris Saint-Germain F.C.
Ibi Arsenal yakoze byo kwihorera Minisitiri Kayikwamba birajya gusa n’igisubizo cya FIA itegura Formula 1, aho binyuze ku muvugizi wa Formula 1 yavuze ko “mu guhitamo igihugu cyizakira iri rushanwa bazagendera ku biri mu nyungu zabo ndetse n’amahame agenga irushanwa ryabo “.
Ibi byose biri kuba mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kwicuma wigira imbere, aho wamaze kwigarurira umurwa mukuru wa Kivu y’Epfo ariwo “Bukavu” nyuma yigiye gitoza bigaruriye nuwa Kivu y’Aruguru “Goma”.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?