Watch Loading...
HomePolitics

Minisitiri w’ububanye n’amahanga yavuze ku rugomo rumaze iminsi ruvugwa ku rubyiruko rw’Abanyasudani y’Epfo baba mu Rwanda

Minisitiri w’ububanye n’amahanga w’u Rwanda Olivier JP Nduhungirehe abicishije ku rukuta rwe rwa X yagarutse ku bimaze iminsi bivugwa ndetse byanagaragajwe n’abamwe ko hari urubyiruko rw’Abanyasudani y’Epfo rubahohotera.

Ni amakuru yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga byumwihariko kuri X ndetse bamwe banatabazaga polise y’igihugu kugirango igire icyo ibikoraho, nubwo we agaragaza ko ari ubushyamirane hagati y’urubyiruko rw’Abanyarwanda n’urw’Abanyasudani y’Epfo

Ubutumwa bwa Minisitiri bwagiraga buti

“Amakuru y’ubushotoranyi n’imirwano hagati y’urubyiruko rw’Abanyarwanda n’urw’Abanyasudani y’Epfo yangezeho. Ndagira ngo nibutse ko ubushyamirane mu rubyiruko budafite umwanya muri sosiyete nyarwanda, kandi amagambo yibasira Abanyesudani y’Epfo by’umwihariko anyuranyije n’indangagaciro nyarwanda.”

Ubutumwa bwe bukomeza bwibutsa Abanyarwanda kwibuka kwigira ku mateka yabo “Abanyarwanda tugomba kwigira ku mateka yacu, tugasabwa kurangwa n’ubumwe n’ubworoherane, duca burundu amakimbirane n’ivangura iryo ari ryo ryose. Dukomeze kugirira icyizere inzego z’umutekano n’iz’ubutabera, kuko ari zo zikora iperereza rikwiye, hakurikijwe amategeko.”

Asoza ubutumwa bwe yakomoje no ku minsi mikuru turimo isoza umwaka wa 2024 “Mu gihe twinjira mu bihe by’iminsi mikuru, ndashishikariza buri wese kwizihiza ubunani mu buryo buboneye, twimakaza ibirori birangwa n’ituze n’ubwumvikane hagati y’urubyiruko. Reka dufatanye twese, dusigasire umutekano w’igihugu cyacu, ari na ko dukomeza kwakirana urugwiro urubyiruko ruturutse mu mahanga.”

Muri ibi bihe muri Africa hari inkundura yo kwibasira abanyamahanga baba batuye mu bihugu bitandukanye, ingero za hafi harimo igihugu cya Africa y’Epfo aho abatuye muri iki gihugu b’abanyamahanga bahohoterwa ndetse bakanicwa bamwe.

Saha gusa kuko ubu muri Mozambique Abanyarwanda bamerewe nabi aho bahohoterwa mu buryo bunyuranye ndetse n’abaduka yabo yarasahuwe mu nkundura n’akavuyo kaje nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *