Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yizera ko Uburusiya buzahagarika gutera Ukraine

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yashishikarije abayobozi bagenzi be bo ku isi gukomeza guharanira ko imirwano ihagarara hagati y’Uburusiya na Ukraine .

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Keir Starmer, yabwiye inama isanzwe y’abayobozi b’ibihugu by’i Burayi ko “bitinde bitebuke” Uburusiya bugomba kuza mu biganiro mu bijyanye no guhagarika imirwano mu ntambara imaze imyaka itatu muri Ukraine .

Ibi yabigejeje  ku itsinda  ry’abategetsi  biyise  ko ari ihuriro ry’abahuza bashaka amahoro ku isi, rigizwe n’abayobozi b’ibihugu by’i Burayi kimwe n’abo muri Ositaraliya, Nouvelle-Zélande na Kanada.

Bwana Starmer yagize ati: “Bitinde bitebuke, bugomba kuza ku meza y’ibiganiro [ Uburusiya ].”

Aya magambo ya Starmer aje akurikira aya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump wari wasabye  leta ya Moscou kwemera amasezerano yo guhagarika imirwano yemeranijwe n’intumwa z’Amerika na Ukraine muri Arabiya Sawudite .

Gusa ariko Putin yavuze ko yemeye ko imirwano ihagarara mu magambo gusa, ariko ko Uburusiya bugifite ibintu bimwe na bimwe bigomba gukemurwa mbere yo kwemera amasezerano ayo ari yo yose agena ibyo guhagarika imirwano .

Mu ijambo rye ryanyujijwe mu buryo bwa videwo mu ijoro ryakeye , Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yasabye ko Putin ahagarika ibitero bye kuri iki gihugu  .

Hagati aho, Amerika yaguye ibihano kuri peteroli na gaze mu Burusiya ndetse no mu nzego z’imari.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *