General Today in HistoryHome

Minisitiri w’Intebe wa Canada Stephen Harper yasabye imbabazi ku mugaragaro,Manuel Uribe,Umuvumbuzi Edwin Armstrong yakoze FM…,uyu munsi mu mateka ,taliki ya 11/Kamena

uyu munsi kuwa kabiri,Tariki 11/Kamena mu mateka, ni umunsi wa 163 mu igize umwaka, hasigaye 203 ukagera ku musozo.

Bimwe mu bihe by’ingenzi mu byaranze uyu munsi;

1776: Hashyizweho itsinda rigizwe na Thomas Jefferson, John Adams, Benjamin Franklin, Roger Sherman, na Robert R. Livingston ryari rigamije gukora inyigo ijyanye no gusaba ubwigenge bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba aribo bari ku isonga mu bayobozi ba za Leta mu bihe by’impinduramatwara.

1788: Gerasim Izmailov, umuvumbuzi ukomoka mu Burusiya yageze muri Alaska.

1805: Inkongi y’umuriro yibasiye igice kinini cy’Umujyi wa Detroit, muri Leta ya Michigan.

1825: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Mujyi wa New York hatangiye kubakwa amazu hashingiwe ku misingi (foundation stone). Ibi byaturutse ku gitekerezo cya Fort Hamilton.

1892: I Melbourne muri Australia hafunguwe Limelight Department, imwe nzu zitunganya ibijyanye n’amafilimi yafunguwe bwa mbere.

1917: Umwami Alexandre yagiye ku ngoma y’ubwami bw’Abagereki, nyuma y’uko se Constantine I ahiritswe n’igitutu cy’ingabo zari zigaruriye Athènes.

Umwami Alexandre yayoboye u Bugereki, ku izina ry’ubwami bwiswe King of the Hellenes guhera mu mwaka w’1917 kugera mu 1920, nyuma yo kwivuganwa mu buryo butunguranye n’utunyamaswa tubiri tw’inkende.

1963: Umwe mu bantu bafite imyemerere ya Buddha, Thich Quang Duc yaritwitse yifashishije esansi yinubira ukutubahirizwa kw’uburenganzira n’ubwisanzure by’amadini.

1935 Umuvumbuzi Edwin Armstrong yagaragaje bwa mbere mu ruhame imikorere y\’umurongo wa Radio wa FM muri leta zunze ubumwe za Amerika,Igikorwa cyabereye i Alpine muri Leta ya New jersey.

1955:Impanuka yo gusignwa mu mamodoka ya mbere yabayeho mu mateka y\’isi kugezan\’uyu munsi yahitanye abrenga 83 ,abandi barenga nanone 100 barakomereka bikabije ,ibi byabaye ubwo imodoka 2 zagonganaga mu irushanwa ryari ryiswe [24 HOURS OF LE MENS] ryaberaga mu bufaransa.

1963: Umwe mu bantu bafite imyemerere ya Buddha, Thich Quang Duc yaritwitse yifashishije esansi yinubira ukutubahirizwa kw’uburenganzira n’ubwisanzure by’amadini.

1981: Umutingito wari ku gipimo cya 6.9, ku ngero z’ibipimo bya Richter, wibasiye igihugu cya Iran uhitana abantu 2000.

2001: Timothy McVeigh yahawe igihano cy’urupfu kubera uruhare yagize mu bitero bya bombe byibasiye umujyi wa Oklahoma.

2008: Minisitiri w’Intebe wa Canada Stephen Harper yasabye imbabazi ku mugaragaro ku byabaye mu mateka, ubwo abana bategekwaga kujya baba ku mashuri yabo bagatandukanwa n’ababyeyi babo mu bihe by’ubukoloni.

Bamwe mu bavutse kuri uyu munsi:

1915: Nicholas Metropolis, umunyamerika ufite n’inkomoko yo mu Bugereki, wari umuhanga mu bugenge, imibare n’ubumenyi mu bijyanye na mudasobwa.

1950:Bjarne Stroustrup ;umuhanga mu bya mudasobwa ufite amamuko muri Danimarike ,akaba ariwe wakoze programme ya mudasobwa ya C++ .

1965: Manuel Uribe, umugabo ukomoka mu gihugu cya Mexico wigeze guca agahigo ko kugira umubyibuho ukabije. Mu 2008 yapimaga ibiro 560

1982:Marco Arment :Umushoramari w\’umunyamerika akaba umwe mu bakoze urubuga rwa Tumblr.

1986:Shia LaBeouf:umukinnyi wa filime ukomoka muri Amerika.

Bamwe mu batabarutse kuri iyi taliki ya 11 /Kamena:

1994:Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu ;ubwo jenoside yakorewe abatutsi yari ikomeje.

2001:Timothy Mc Veigh;umunyamerika wahamijwe ibyaha by\’iterabwoba n\’iterwa ry\’ibisasu ryabereye muri Oklahma yitabye imana kuri iyi taliki ubwo hashyirwaga mu bikorwa igihano cye .

2013:Evelyn Kozak umunyamerika ,akaba ari umwe mu bantu bazwi babayeho imyaka myinshi kwisi aho yaje gupfa ku myaka 113 n\’iminsi 301.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *