Minisitiri wa siporo w’u Rwanda yavuze ku byabaye ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports

Minisitiri wa siporo mu Rwanda, Nelly Mukazayire, yakebuye abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma y’imvururu zabereye ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports wabereye kuri sitade y’Akarere ka Bugesera ukaba uw’umunsi wa 28 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ni kuri uyu wa gatandatu wa tariki 17 Gicurasi 2025, aho umukino wahagaze ku munota wa 52′ nyuma ya penaliti yahawe Bugesera FC yari ije ikurikira iya Rayon Sports yari imaze kwangwa n’umusifuzi w’umukino, Ngaboyisonga Patrick, yari ikorewe Abbedy Biramahire.

Minisitiri wa siporo abinyujije ku rukuta rwe rwa X yagize Ati: “Mwiriwe neza! Hari amakuru twakomeje kubona ajyanye n’umukino wahuje Rayon Sports na Bugesera FC cyane cyane imvururu zahabaye tukaba twibutsa abakunzi ba ruhago ndetse n’Abanyarwanda bose ko imyitwarire irimo imvururu mu bikorwa bya siporo itemewe kandi ihanywa n’amategeko.”

Uyu muyobozi kandi yanakomeje agaragaza ko ibyo amakipe yaba afiteho ingingimira hari inzego ziteganywa n’amategeko zibikurikirana , Ati :”Ibijyanye n’uko umukino wagenze n’ibyo amakipe yaba afiteho ingingimira hari inzego ziteganywa n’amategeko bigomba kunyuramo muri ‘FERWAFA’ no muri ‘Rwanda Premier League’ bigahabwa umurongo. Natwe nka MINISPORTS mu nshingano dufite no mu buryo dukorana n’izindi nzego tuzabikurikirana.”

Uyu mukino wari uvuze byinshi ku gikombe cya Shampiyona, akaba ari nayo mpamvu Rayon Sports yari yasabye FERWAFA kuwuha abasifuzi mpuzamahanga mu ibaruwa iyi kipe yanditse mbere y’uyu mukino nubwo FERWAFA yirengagije izi mpungenge za Rayon Sports ikawuha umusifuzi utari mpuzamahanga.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *