HomePolitics

Minisitiri Utumatwishima yasabye urubyiruko kwitandukanya n’amacakubiri

Ubwo yaganirizaga urubyiruko rwo mu majyaruguru, Minisitiri w’Urubyiruko Utumatwishima Abdallah yarusabye kwitandukanya n’abafite amacakubiri.

Ibi minisitiri w’Urubyiruko yabibwiye urubyiruko mi Kigo cy’Ubutore cya Nkumba ahatangirijwe ibiganiro bise Rubyiruko Menya Amateka Yawe.

Yavuze ko hari  ibibazo bikunze kugaragara aho, abaturage bamwe banga mugenzi wabo kubera badakomoka hamwe, abandi bakitandukanya n’abo bakorana mu kazi cyangwa ahandi hatandukanye kubera ibyo badahuje.

Yasabye urubyiruko kandi ko aho rubonye amacakubiri, rukwiye kwihutira kuhatangira amakuru ahasigaye, rukahahungira kure kuko amacakubiri ari mabi.

“Buri wese uvuye hano (Wigishijwe Amateka) akwiye kugira uruhare mu kunyomoza abirirwa baharabika u Rwanda by’umwihariko abakoresha imbugankoranyambaga, mubagaragariza ukuri”

Ibi biganiro byitabiriwe n’urubyiruko rwo mu Turere tugize Intara y’amajyaruguru n’Akarere ka Nyabihu aho baganiriye na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.

Ni ibiganiro byitabiriwe na guverineri w’Intara y’Amajyaruguru aho yibukije urubyiruko uruhare rwarwo mukwiyubakira igihugu.

Ni ibiganiro byateguwe na RwandaYouth Arts ifatanyije na Unity Memory Rwanda bigamije kwigisha urubyiruko amateka y’u Rwanda, by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *