EntertainmentHome

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yakoze ubusesenguzi ku gitaramo cya Israel mbonyi ateganya

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda , Olivier Nduhungirehe yagiriye inama Israel mbonyi yo kwimura igitaramo “icyambu season 3” cyagombaga kubera muri BK Arena, akagishyira muri Stade Amahoro kubera ubwinshi bw’abafana be.

Abinyujije kurukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, yasabye Israel mbonyi kuba yakimura igitaramo cye cyagombaga kubera muri BK Arena kikimurirwa muri stade Amahoro , kuko abona ko umubare w’abafana uyu muhanzi amaze kugwiza mu Rwanda, yaba abakirisitu cyangwa abatari bo, badakwiranye na BK Arena.

Ati:”Nkugire inama isumba izindi yo gukorera igitaramo kuri stade Amahoro. BK Arena ntago igifite ubushobozi bwo kwakira abafana bawe barimo abakiristu, n’abataribo. Nukuri umutima wange urabyemeza”.

Ni igitaramo uyu muhanzi ateganya gukora ku itariki 25 Ukuboza 2024, kikaba kigiye kuba ku nshuro ya gatatu, kikazabera mu nyubako y’imikino n’imyidagaduro iherereye I Remera izwi nka BK Arena.

Israel Mbonyi, azwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza imana. Ahatwavunga nka “Nina Siri”, “tugumane”, “Nitaaamini”, n’izindi.

Kuba uyu muhanzi akunzwe nkuko Minisitiri Nduhungirehe abigarukaho, ni ibintu bigaragara cyane. Kuko uyu musore yamaze kwigarurira imitima y’Abanyarwanda muri rusange, aho nk’ibitaramo byose yagiye akorera muri iyi Arena, byagiye byitabirwa cyane. Afite agahigo ko kuba ariwe wujuje BK Arena hano mu Rwanda.

Ibi kandi byagaragajwe n’abakunzi be bo mu bihugu bituranyi by’URwanda, aho aherutse mu bitaramo yakoreye muri Kenya, yeretswe urukundo cyane, ku ndirimbo ze zo mu rurimi rw’Igiswahiri.

Israel Mbonyi, akurikirwa n’abantu ibihumbi 787 kuri konti ye ya Instagram, abarenga miliyoni kuri YouTube ndetse n’abasaga ibihumbi 110 kuri X yahoze ari Twitter.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *