Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko DR Congo yanze gusinya amasezerano yo gukemura amakimbirane!
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yatangaje ko mugenzi we wa DR Congo yanze gusinya amasezerano yo gukemura amakimbirane mu burasirazuba bwa DR Congo agendanye n’inyeshyamba za M23 .
Minisitiri Olivier Nduhungirehe yavuze ko inzobere z’ibihugu bitatu, zarimo n’umukuru w’ubutasi bwa gisirikare wa DR Congo, zari zumvikanye zinasinya gahunda yo “gusenya umutwe wa FDLR, n’u Rwanda kureka ingamba [zarwo] zo kwirinda”.Izo “ngamba zo kwirinda” ntabwo zasobanuwe.
Ayo masezerano yagombaga gusinywa na Minisitiri Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa DR Congo Thérèse Kayikwamba tariki 14 z’ukwezi gushize kwa Nzeri, ariko ntiyasinywe, kandi impande zombi icyo gihe ntizatangaje ku mugaragaro impamvu.
Ari i Paris aho yari yitabiriye inama y’ibihugu bikoresha Igifaransa (Sommet de la Francophonie) mu mpera z’icyumweru, Nduhungirehe yabwiye Reuters ati:“Twari twiteguye gusinya…ariko minisitiri wa DR Congo aranga. Yabanje kugira icyo avuga kuri raporo [y’inzobere] maze nyuma, amaze kubaza, aragaruka. Atubwira ko atemera iyo raporo.”
DR Congo ishinja u Rwanda kohereza ingabo zarwo muri Kivu ya Ruguru gufasha umutwe wa M23 – ibyo u Rwanda ruhakana. U Rwanda na rwo rushinja leta ya Kinshasa gukorana n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bwa Kigali. Ibyo Kinshasa na yo ihakana.
Ibi bihugu byombi mu kwezi kwa munani byahuriye mu biganiro by’amahoro i Luanda kumvikana ku “mugambi w’amahoro arambye” ibihugu byombi byahawe n’umuhuza Perezida João Lourenço wa Angola.
Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yari yifuje guhuza bagenzi be Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa DR Congo iruhande bombi bari bitabye iyo nama rw’inama ya Francophonie, ariko yavuze ko “ibintu bikimeze nabi ku kuba bahura ari batatu”, ahubwo yahuye na buri umwe ku giti cye.
Nduhungirehe yatangaje ko “ubu Angola yadutumiye mu nama ya gatanu ya ba minisitiri tariki 12 Ukwakira(10).