HomePolitics

Minisitiri Kayikwamba wa DRC yizeye ko M23 izava muri Walikale

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo , Madame Therese Kayikwamba Wagner yatangaje ko afite icyizere cyuko ubuyobozi bw’umutwe wa M23 buzashyira mu bikorwa umwanzuro wo kuvana ingabo zawo mu gace ka Walikale wamaze kwigarurira .

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku mugoroba wa tariki ya 22 Werurwe 2025 i Kinshasa , Minisitiri Kayikwamba yavuze ko yashimishijwe n’itangazo ryashyizwe ahagaragara mu gitondo cyo ku wa gatandatu ryemezaga ko uyu mutwe ugomba kuvana ingabo zawo mu mujyi wa Walikale .

Aho yagize ati : “Tumaze kubona aya magambo ya M23 twahise twizera ko ibyatangajwe bigomba guhita bishyirwa mu bikorwa gusa dutegereje uko bizagenda, nanone nongera kwibutsa ko leta ya DRC yifuza amahoro kurusha ikindi kintu cyose watekereza . “

Kayikwamba kandi yanongeye kumvikana ashimangira ubushake bwa perezida Tshisekedi mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke binyuze mu nzira z’ububanyi n’amahanga .

Aho yagize ati : ” Twari i Luanda ku ya 14 Ukuboza kugirango dusinyane amasezerano y’amahoro ku mpande zombi yaba u Rwanda na DRC nubwo rutaje [ perezida Kagame] ndetse Perezida wacu yakunze kwitabira inama zose mpuzamahanga nizo mu karere kugirango yerekane ubushake bwe mu kuzana amahoro arambye .” Nkuko yabitangaje .

Uyu mutegetsi wo muri Kongo kandi yibukije itangazamakuru ko M23 igomba kubahiriza ibyo yiyemeje birimo kuvana ingabo zayo mu duce yafashe ndetse no gushyira imbere inzira z’ibiganiro by’amahoro ndetse n’imishyikirano ya politiki kugirango harengerwe ubuzima bw’inzirakarengane zikomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’intambara .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *